Uko wahagera

Muri Centrafurika Urukiko Rukuru Rwanze Ivugururwa ry'Itegeko Nshinga


Perezida Faustin-Archange Touadera wa Centrafurika ushaka kuvugurura itegeko nshinga
Perezida Faustin-Archange Touadera wa Centrafurika ushaka kuvugurura itegeko nshinga

Urukiko rukuru rwa Repuburika ya Centrafurika rwasheshe komisiyo yari yashyiriweho amavugurura y’itegeko nshinga, Perezida Faustin-Archange Touadera yashakaga ko manda ntarengwa yakurwaho, bityo akaba yakomeza kwiyamamariza kuyobora igihugu.

Perezida w’urwo rukiko ni we wabitangaje uyu munsi kuwa gatanu. Abashyigikiye Touadera mu kwezi kwa gatanu bari basabye ko itegeko nshinga rihindurwa, hagakurwamo manda ntarengwa za perezida, bavuga ko zitaboneka mu bihugu byinshi bituranye na Centrafurika.

Abaperezida bandi benshi b’Afurika, barimo uw’u Rwanda, Repuburika ya Kongo, Kotedivuwari na Gineya, bakoze ku buryo itegeko nshinga rivugururwa n’andi mategeko arahinduka mu myaka ya vuba, kugirango babashe kuguma ku butegetsi.

Mu cyumweru gishize, Touadera yashyizeho komisiyo yo gutegura inyandiko y’ibigomba guhinduka mw’itegeko nshinga. Na mbere yari yarigeze gusaba ko rihinduka, kugirango we n’abadepite bagume mu myanya, igihe amatora yaba atinze gukorwa.

Touadera yatowe mu 2016, mw’itora ryakurikiye intambara y’abaturage yatejwe n’ihirikwa ry’uwahoze ari perezida, Francois Bozize, imyaka itatu mbere yaho. Yongeye gutorwa mu 2020. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG