Uko wahagera

Uburusiya na Ukraine Baguranye Abanyururu b'Intambara


Ibihugu byombi byari bimaze amezi mu biganiro byo guhanahana infungwa z’intambara, babifashijwemo na Turkiya n’Arabiya Sawudite, na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Perezida Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko Uburusiya bwarekuye abasilikare ba Ukraine 215 n’abanyamahanga icumi bari barafatiwe ku rugamba muri Ukraine. Barimo abasilikare barwaniye cyane uruganda rw’amashanyarazi rwa Mariupol n’abakomanda babo.

Naho abanyamahanga icumi ni Abongereza batanu, Abanyamerika babiri, Umunyasuwede umwe, Umunyakrowasiya umwe, n’Umunyamaroke umwe. Bose uko ari icumi bahise bajyanwa muri Arabiya Sawudite aho bazaturuka bataha mu bihugu byabo.

Ku ruhande rwa Ukraine, yo yarekuye abanyururu b’intambara b’abasilikare b’Uburusiya 55 n’umunyapolitiki ukomeye w’Umunya-Ukraine ariko ukorana n’Uburusiya. Yitwa Viktor Medvedchuk. Afite imyaka 68 y’amavuko.

Kuva mu 2002 kugera mu 2005 yari umukuru w’imirimo mu biro bya perezida wa Ukraine w’icyo gihe Leonid Kuchma. Ikigo ntaramakuru AP cyo muri Amerika kivuga ko yaba yaratangiye gukorana n’Uburusiya icyo gihe. Hagati aho, Perezida Vladimir Putin yamubyariye umwana muri batisimu.

Medvedchuk yari depite mu nteko ishinga amategeko ya Ukraine kuva mu 2019. Yari afunze kuva mu kwezi kwa kabiri gushize. Leta ya Ukraine yamuregaga icyaha cyo kugambanira igihugu, cyashoboraga kumuviramo igihano cyo gufungwa burundu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG