Uko wahagera

Perezida Xi Jinping Aramagana Ibihugu Biteza Imidugararo mu Bindi


Perezida Xi Jinping w'Ubushinwa
Perezida Xi Jinping w'Ubushinwa

Perezida w’Ubushinwa arashinja bimwe mu bihugu by’ibihangange ku gushaka gukora impinduka z’ubutegetsi mu bindi bihugu zikoresheje kwenyegeza imyigaragambyo mu baturage

Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa kuri uyu wa gatanu yatangaje ko isi yinjiye mu bihe bishya by’imidugararo kandi ko abafatanyabikorwa nka Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya n’abandi bategetsi bo muri Aziya yo hagati bakwiriye gukoma imbere bimwe mu bihugu byo hanze yavuze ko bikomeje gushoza impinduramatwara zishingiye ku kwenyegeza imyigaragambyo mu bindi bihugu.

Mu rugendo rwe rwa mbere agiriye hanze y’Ubushinwa kuva mu mwaka wa 2020, yabwiye inama y’ishyirahamwe ryo muri Shanghai rigamije guteza imbere ubufatanye, ko bakwiriye gushyigikirana bakarwanya gutoberwa n’amahanga.

Yanenze icyo yise imikino yo kwikubira igamije kungura uruhande rumwe, na politiki ishingiye ku ivangura ry’imigabane. Yavuze ko Ubushinwa bwakomeje kwamagana ibikorwa nk’ibyo bigamije gukoma mu nkokora iterambere ryabwo, ngo budahinduka kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi.

Perezida Putin utegeka Uburusiya kuva 1999 yavuze kenshi ko Leta zunze ubumwe z’Amerika yenyegeza impinduramatwara zishingiye ku guteza imyigaragambyo mu bindi bihugu, zisa n’izagiye zikuraho ubutegetsi bwari ku isonga mu bihgugu nka Ukraine. Amerika irabihakana ikavuga ko ahubwo ibyo byerekana ubwoba bw’Uburusiya ku butegetsi bwa Putin.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG