Uko wahagera

Prezida wa Angola Yarahiriye Indi Manda


Tomada de posse de João Lourenço, Presidente de Angola
Tomada de posse de João Lourenço, Presidente de Angola

Perezida w’Angola, Joao Lourenco, ubwo yarahizwaga nyuma y’itora yemera ko ritemewe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, uyu munsi kuwa kane, yijeje guhangira imirimo ahanini urubyiruko ruri mu bushomeri mu gihugu.

Urukiko rwa Angola rushinzwe iyubahirizwa ry’itegeko nshinga rwateye utwatsi ibirego by’umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubuyobozi, UNITA mw’itora ryo kw’itariki ya 24 y’ukwezi kwa munani. Ishyaka UNITA, yahoze ari umutwe urwanya ubutegetsi, yarwanyije ishyaka riri ku butegetsi, MPLA, imyaka hafi 30. UNITA yakuye amajwi yaryo menshi mu rubyiruko, rwumva rwasigaye inyuma mu gihugu gikize kuri peteroli.

Abasesengura ibintu bafite ubwoba ko uburakari bwa bo, bushobora kuzavamo urugomo, igihe bakwitabira imyigaragambyo UNITA yabahamagariye, guhera tariki 24 y’uku kwezi kwa cyenda.

Kuri uyu wa kane, umutekano wari wakajijwe mu mpande zose z’umurwa mukuru Luanda, kandi abayobozi ba UNITA, ntibitabiriye imihango yo kurahira. Abapolisi bari benshi, nk’uburyo bwo kuburizamo imyigaragambyo.

Lourenco ufite imyaka 68, yarahiriye gushyira mu bikorwa amavugurura muri manda ye ya kabiri. Harimo gushyira mu biganza by’abikorera ku giti cyabo, ibikorwa bya Leta bicunzwe nabi no gukomeza kurwanya ruswa, nyuma yo gukora amaperereza ku bakire n’abandi bantu bakomeye bo mu muryango wa Dos Santos, umuyobozi w’igitugu wayoboye igihugu kuva mu 1979 kugeza muri 2017.

Abavugwa mu maperereza barimo umukobwa we w’impfura, Isabel dos Santos wigeze gufatwa nk’umugore ukize kurusha abandi muri Afurika n’ikinyamakuru Forbes, cyavugaga ko umutungo we wari ufite agaciro ka miliyari ebyiri z’amadolari y’abanyamerika. Yakuwe kuri urwo rutonde mu kwezi kwa mbere umwaka wa 2021, nyuma y’uko imitungo ye yari mu mabanki muri Angola, muri Portugali no mu Buholandi, ifatiriwe.

Kugeza ubu, amavugurura ya Perezida Lourenco, yananiwe gusaranganya mu buryo buboneye, ubukungu bw’Angola, bushingiye kuri peteroli n’ibiyikomokaho. Ahanini buracyari mu biganza by’abantu bake, bafite aho bahuriye n’abayobozi bo mw’ishyaka MPLA.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG