Uko wahagera

Inkuru ya Bagaragaza Yihangiye Umurimo wo Guhamba Imbwa


Imwe mu mbwa iriko irashingurwa
Imwe mu mbwa iriko irashingurwa

Umugabo Bagaragaza Daniel wo mu Rwanda, yakoze ibitamenyerewe yihangira umurimo wo guhamba imbwa. Yahaye akazi abakozi 12 ahemba agera ku bihumbi 600 buri kwezi.

"Tubuze incuti idahemuka Tiger, tugiye gufata umunota tumwunamireho gakeya, tumuherekeze mu cubahiro." Uko ni ko Bagaragaza, yatanguje imihango yo guhamba imbwa yitwa Tiger, yashinguwe ku irimbi ry’imbwa riri mu kagari ka Ngara mu murenge wa Bumbogo, hari hateraniye abantu bagera kuri 6 bose bahujwe n’igikorwa cyo guhamba Tiger.

Irimbi Tiger yahambwemwo ryaguzwe na Bwana Bagaragaza Daniel. Ijwi ry'Amerika ririgendera ku munsi wo guhamba Tiger, havugiwe amagambo ashimagiza ubutwari bwaranze iyo mbwa ikiriho, mbere yo kuyishyira mu mwobo muremure ugera kuri metero 1,5 z’ibujyakuzimu. Iyo mbwa yashyizwe mu isanduku ndetse bashyiraho n’amashuka.

Kuri mikoro y'Umumenyeshamakuru Assumpta Kaboyi wateguye ino nkuru, Bwana Bagaragaza yasobanuye aho yakuye igitekerezo cyo guha icyubahiro imbwa zapfuye.

Bagaragaza Arasobanura aho Yakuye Igitekerezo cyo Guha Icyubahiro Imbwa Zapfuye. 
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:49 0:00

Irimbi Bagaragaza yahariye imbwa, ni ubutaka bugari yaguze amafaranga y’u Rwanda miliyoni 17. Ku baturiye aho iryo rimbi ry’Imbwa riba, bemeza ko yabarinze ingaruka zaterwaga n’imbwa zajugunwe ku misozi.

Umuyobozi w’umurenge wa Bumbogo, ahari irimbi ry’izi mbwa, Bwana Nyamutera Innocent, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko igikorwa cya Bagaragaza kizarushaho kubazanira isuku mu murenge wabo.

Kugeza ubu umurenge wa Bumbogo ni ho hantu hambere humvikanye irimbi ry’Imbwa, ariko Ministeri isanzwe ifite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano, yari yashyizeho iteka rigena uko inyamaswa zororerwa mu rugo zifatwa: Iteka ryo ku wa 18/11/21010, rigaragaza ko inyamaswa cyangwa itungo rifashwe rizerera rifatwa n’ubuyobozi rigafungirwa ahantu hazwi.

Muri iri teka kandi hagaragaramo ingingo ivuga inyamaswa zororerwa mu rugo zirimo Imbwa, ba nyirazo basabwa kuzikingiza indwara y’ibisazi rimwe mu mwaka, kandi umuturage urenze kuri aya mabwiriza Imbwa ye ikazerere acibwa amafaranga. Naho Imbwa zitagira ba nyirazo zicwa n’inzego z’ubuvuzi bw’amatungo bubifashijwemo n’inzego za Polise. Gusa muri iri teka, ntihagaragara uburyo izi nyamaswa zishobora guhambwamo mu gihe zapfuye.

Nubwo gushyiraho irimbi ry’imbwa bitamenyerewe, Bagaragaza wabizanye bwa mbere mu murenge wa Bumbogo, avuga ko yabanje gusekwa n’ababibonye, ariko ubu akaba ashimirwa ko yakijije umwanda n’izindi ndwara zaterwaga no kujugunya amatungo yapfuye ku misozi. Kugeza ubu uyu Rwiyemezamirimo atangaza ko ibikorwa byo gushyingura izi mbwa akibikorera mu bwitange, kuko aca ibihumbi 30 gusa ku mbwa yapfuye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG