Ingabo z’Uburusiya mu burasirazuba bwa Ukraine zirimo gukaza umurego kandi bizagorana kugirango ingabo za Ukraine zizongere kwihimura vuba mu buryo ziherutse kubikora, nk’uko umuyobozi mukuru mu karere yabivuze uyu munsi kuwa kane.
Iryo sesengura rikozwe nyuma y’uko Perezida w’Uburusiya Vladimir Poutine ahuye na mugenzi we Xi Jinping w’Ubushinwa, mu nama bagiranye imbona nkubone.
Ku rundi ruhande, Ursula von der Leyen, perezida wa Komisiyo y’Uburayi we yagiranye ibiganiro I Kiev na Perezida Volodymyr Zelenskiy ku bijyanye no gufasha Ukraine, kwinjira mu muryango w’ubumwe bw’uburayi mu buryo bwihuse.
Inama ya Poutine na Xi mu gihugu cya Uzbekistani, yari iya mbere bagiranye kuva Uburusiya buvogereye Ukraine kw’itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri. Umuyobozi w’Uburusiya ntacyo yari yavuga ku mugaragaro ku bibazo bikomeye ingabo ze zagiriye muri uku kwezi mu burasirazuba bwa Ukraine.
Kwihimura bitunguranye byabereye mu ntara ya Kharkiv, nyuma y’uko ingabo za Ukraine zihagurutse bwangu, bituma iz’Uburusiya ziruka zikwirwa imishwaro zigenda zisize inyuma amatanki n’imodoka za burende.
Ukraine ivuga ko yongeye kwisubiza ubuso bwa kilometero kare zirenga 8.000. Ni ukuvuga ahangana hafi na kimwe cya gatatu cy’u Rwanda. Umuvuduko zagendagaho, wari wateye wazamuriye icyizere Ukraine, ibihugu byo mu burengerazuba biyishyigikiye byagiye biyiha indwaro, byishimye kimwe n’abashinzwe ubutasi n’imyitozo ya gisirikare.
Bari bizeye ko hashobora kugira ibindi bikomeye bizagerwaho mbere y’uko ibihe by’ubukonje bitangira. Cyakora Serhiy Gaidai, guverineri w’intara ya Luhansk mu burasirazuba bwa Ukraine, yari yaburiye ko bizaba urugamba rukomeye, kugirango intara ye yamburwe Uburusiya. Iki gihugu cyemera ko iyi ntara, ari Leta yigenga, igenzurwa n’abitandukanyije.
Reuters
Facebook Forum