Uko wahagera

Kigali: Abayobozi b'Afurika Baribaza Impamvu Afurika Itihaza mu Biribwa


Uhereye i bumoso, Hailemariam Desalegn,uyuboye urugaga rugize Ihuriro Nyafurika riharanira guteza imbere umugambi wo kwihaza mu biriribwa, Edouard Ngirente Ministri w'Intebe w'u Rwanda na Geraldnine Mukeshimana Ministri w'Ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda.
Uhereye i bumoso, Hailemariam Desalegn,uyuboye urugaga rugize Ihuriro Nyafurika riharanira guteza imbere umugambi wo kwihaza mu biriribwa, Edouard Ngirente Ministri w'Intebe w'u Rwanda na Geraldnine Mukeshimana Ministri w'Ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda.

Ese Afurika ishobora kwihaza mu biribwa? Iki ni ikibazo abayobozi b’ibihugu by’Afurika n’abakuriye inzego z’ubuhinzi n’ubworozi kuri uyu mugabane bakomeje guhirimbanira gushakira igisubizo. Gusa kirebwa n’imbogamizi zimaze imyaka zikoma mu nkokora uyu mugambi.

Muri iki cyumweru abayoboye inzego z’ubuhinzi muri Afurika n’abandi bayobozi ku mugabane barimo bamwe mu bakuru b’ibihugu na za guverinema bateraniye i Kigali mu Rwanda mu nama y’Ihuriro Nyafurika ryiga ku buryo bashobora guteza imbere umugambi wo ‘guhinga, kwihaza no guteza imbere ibikorwa bihamye by’ubuhinzi n’ubworozi’ nkuko insanganyamatsiko y’iyi nama ibivuga.

Gusa bigaragara ko inzira ikiri ndende: mu kwezi kwa gatandatu umwaka wa 2014, abayobozi b’ibihugu by’Afurika bahuriye i Marabo muri Gineya Equotoriale bashyira umukono ku masezerano agamije kwihutisha gahunda yo kwihaza mu biribwa, kugera ku burumbuke busangiwe na bose no guteza imbere ubuzima bw’abatuye umugabane. Bihaye inshingano yo kuzaba babigezeho mu mwaka wa 2025. Imyaka ishize ari ishize ari 8 iyi ntego itaragerwaho haba ku mugabane w’Afurika haba no ku isi muri rusange.

Mu ijambo, Hailemariam Desalegn, uyuboye urugaga rugize ihuriro Nyafurika riharanira guteza imbere umugambi wo kwihaza mu biriribwa yagejeje ku bitabiriye iyi nama yavuze ko kugeza ubu, ku mugabane w’Afurika nta munota ushira umuntu mukuru umwe, abana babiri n’abagore babiri batagiye munsi y’umurongo y’ubukene.

Ishami ry’Amuryango w’Abibumbye rita ku biribwa (PAM) rivuga ko ku isi abantu bagera kuri miliyoni 828 bafite ikibazo cyo kwihaza mu biribwa muri bo abagera kuri miliyoni 50 bakomoka mu bihugu 45 bajya kuryama batabonye ibyo bafungura.

Hirya no hino ku isi by’umwihariko ku mugabane w’Afurika ibiciro by’ibiribwa bikomeje guhenda kubera ingaruka z’icyoreo cya Covid 19, imvururu hirya no hino ku isi, n’ibibazo bituruka ku mihindagurikire y’ibihe.

Mu ijambo yaraye avuze atangiza iyi nama, Ministri w’Intebe w’u Rwanda Edouard Ngirente yemeje ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere higanjemo ibyo muri Afurika, birebwa n’ikindi kibazo cyo gutakaza umusaruro uri hagati ya 30 na 40 ku ijana. Impuguke mu byerekeye ubukungu zivuga ko ahanini ibi biterwa n’ibura ry’amasoko abahinzi bagurishaho umusaruro, kutagira uburyo buhamye bwo huhunika imyaka n’ikoranabuhanga rihagije rigendanye na byo.

Abateraniye muri iyi nama bariga kuri ibi bibazo byose bikomeje kubera Afurika umutwaro ukomeye mu kwihaza mu biribwa. Hasigaye imyaka ibiri gusa ngo igihe ntarengwa abayobozi b’Afurika bihaye cyo kuba barangije ibi bibazo kirangire. Ese bazaba bashoboye kubigeraho? Reka tubitege amaso.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG