Uko wahagera

Umukuru wa ONU Arasaba Ubutegetsi bw'Abatalibani Kureka Abakobwa Bakiga


Umunyamabanga Mukuru Guterres
Umunyamabanga Mukuru Guterres

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres yahamagariye ubutegetsi bw’Abataliban muri Afuganistani kwemerera abangavu bo muri icyo gihugu gusubira mu mashuli bakiga.

Yandika ku rubuga rwa Twitter, yavuze ko abana b’abakobwa bakomeza gukumirwa ntibemererwe kujya mu mashuli nyamara ahubwo ari yo bakwiriye kugana.

Hashize umwaka uyu mutwe wa Kiyisilamu ufashe ubutegetsi muri Afuganistani. Kuva icyo gihe ubutegetsi bwabujije abana b’abakobwa barengeje umwaka wa gatandatu w’amashuli abanza gusubira kwiga. Bari bavuze ko babihagaritse by’agateganyo ariko hashize umwaka baranze kubemerera gusubira mu mashuli n’ubwo amahanga akomeje kubotsa igitutu ngo badohore.

Abanenga ubutegetsi bw’Abatalibani bavuga ko uku kubuza abana b’abakobwa gusubira mu mashuli byagize ingaruka zikomeye ku banyeshuli ubwabo no ku miryango yaabo. Ubwo Abatalibani baherukaga ku butegetsi hagati ya 1996 na 2001 bari baraciye gahunda zo kwigisha abana b’abakobwa.

Uyu mutwe w’intagondwa wongeye gufata ubutegetsi muri Afuganistani mu kwezi kwa munani umwaka ushize ubwo ingabo z’amahanga ziyobowe n’iza Leta zunze ubumwe z’Amerika zavaga muri Afuganistani nyuma y’imyaka hafi 20 y’intambara zihanganye n’Abatalibani.

Abatalibani bagaruye umutekano mu bice hafi ya byose muri Afuganistani ariko amategeko yabo akarishye ajyanye no gukumira abagore n’abakobwa no kutabaha uburenganzira bwabo akomeza kubatera isura mbi no gushyirwa mu kato n’amahanga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG