Uko wahagera

Kenya Igiye Gutangira Kohereza Imbuto za avoka mu Bushinwa


Abahinzi b'ahitwa Utawala mu nkengero za Nairobi bategura avoka zo kohereza mu mahanga
Abahinzi b'ahitwa Utawala mu nkengero za Nairobi bategura avoka zo kohereza mu mahanga

Ubu noneho Abashinwa bagiye kwumva uburyohe bwa avoka z’umwimerere za Kenya. Hehe n’izabaga ziturutse muri Frigo. Kenya igiye kujya yohereza mu Bushinwa, avoka zigisarurwa mu rwego rw’amasezerano y’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi ajyanye n'ibiva ku buhinzi.

Abahinga Avoka muri Kenya, babwiye ijwi ry’Amerika ko bishimiye ibijyanye no kwohereza izo mbuto mu gihugu gituwe kurusha ibindi kw’isi, kandi ko bizeye ko urwo rubuto, rukunze no kwitwa “zahabu y’icyatsi kibisi” ruzagaragaza ko abarwita iryo zina batibeshya.

Kenya yagiye igerageza kohereza Avoka mu Bushinwa, ariko iki gihugu cyemeraga izabitswe mu bukonje gusa, kubera impungenge z’udusimba duturuka ku mbuto. Cyakora mu kwezi kwa munani, inzitizi zakuweho, nyuma y’uko abahinzi bujuje ibisabwa, bijyanye n’ubuziranenge.

Gusa, bamwe mu banyakenya bavuga ko 7 kw’ijana by’imisoro yashyizwe kuri Avoka, ari menshi mu bijyanye n’ipiganwa, ugereranije n’avoka zituruka mu bihugu nka Mexique na Peru. Ibicuruzwa byaho ntibyakwa imisoro.

N’ubwo hari amasezerano mashya mu bijyanye no kugemura Avoka mbisi, Kenya ikomeje gutumiza ibintu byinshi mu Bushinwa, kurusha ibyo yohereza yo. Ubwo busumbane mu buhahirane, buboneka mu mpande zose z’umugabane w’Afurika, nk’uko impuguke mu by’ubukungu zibyumvikanisha.

Ubuhahirane hagati y’Ubushinwa n’Afurika bwageze mu bushorishori mu mwaka ushize. Ubushinwa bwagemuye muri Afurika ibintu bifite agaciro ka miliyari 148 z’amadolari y’Abanyamerika, kandi butumiza kuri uyu mugabane, ibifite agaciro ka miliyari 106 z’amadolari.

Avoka ni igihingwa cyiza gifite intungamubiri kandi kiryoha, gikundwa kandi kirushaho kushakwa n’abantu benshi mu mpande zose z’isi.

VOA News

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG