Igikomangoma cy’Ubwongereza, Henry Charles Albert David, ari mu ruzinduko mu Rwanda aho yabonanye na Perezida Paul Kagame w’icyo gihugu nkuko byemejwe n’ibiro bye.
Urubuga rwa Twitter rw’ibiro by’umukuru w’u Rwanda rwemeje iyo nkuru, rwanditse ko uru ruzinduko ruri mu rwego rw’akazi nk’umukuru w’umuryango African Parks ubungabunga ibidukikije icyo gikomangoma kibereye ku isonga.
Uyu muryango ufitanye amasezerano na Leta y’u Rwanda mu byerekeye imicungire ya parike y’Akagera n’iya Nyungwe nkuko byemejwe na presidansi y'u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.
Facebook Forum