Uko wahagera

Imyambarire Yateje Impaka Mu Rwanda


Umuvugizi wa polisi y'u Rwanda Jean Bosco Kabera. Polisi avugira yihanangirije abambara ubusa n’abakora ibiteye isoni
Umuvugizi wa polisi y'u Rwanda Jean Bosco Kabera. Polisi avugira yihanangirije abambara ubusa n’abakora ibiteye isoni

Mu Rwanda abantu banyuranye bakomeje kugaya icyemezo cy'ubushinjacyaha na polisi cyo guta muri yombi no kujyana mu nkiko umukobwa Mugabekazi Liliane, bamurega icyaha cyo gukora ibiteye isoni mu ruhame.

Ni nyuma y’uko agaragaye yambaye imyenda igaragaza bimwe mu bice bye by’ibanga mu gitaramo cy’umuhanzi w'Umufransa uzwi nka Tayc cyabereye I Kigali.

Amafoto y’uyu mukobwa yagaragaye bwa mbere mu binyamakuru binyuranye byandikirwa kuri interineti, yakurikiwe n’ibitekerezo binyuranye byagiye bitangwa n’ababonye amafoto y’uyu mukobwa.

Bamwe bakagaragaza ko yari yaberewe nk’umuntu warugiye mu gitaramo, abandi bakerekana ko bihabanye n’umuco nyarwanda.

Ubwo yagezwaga mu rukiko kuri uyu wa kane, ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rigikorwa.

Ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutangiza ihuriro rya 19 ry’urubyiruko gatolika riri kubera muri Diyosezi ya Kabgayi, minisitiri w’urubyiruko n’umuco Mbabazi Rosemary yasabye urubyiruko kwirinda ingeso z’imyambarire idahwitse.

Polisi ’u Rwanda nayo yasohoye itangazo yanyujije kuri twitter mu ijoro ryo kuri uyu wa kane, ryihanangiriza abambara ubusa n’abakora ibiteye isoni mu ruhame’ ibibutsa ko baba bakoze icyaha kandi bashobora gukurikiranwa n’amategeko.

Urukiko ruzafata umwanzuro mu cyumweru gitaha.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:43 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG