Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Amerika Anthony Blinken akomeje urugendo agirira ku mugabane w’Afurika aho yerekeza mu Rwanda avuye muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo.
Bimwe mu byo aganira n’abayobozi b’u Rwanda, ni umubano w’ibihugu byo mu karere harimo u Rwanda na Kongo, uburenganzira bwa muntu, ikibazo cy’urubuga rwa politiki mu Rwanda ndetse n’ikibazo cya Paul Rusesabagina.
Mugenzi wacu Tim Ishimwe amaze kuvugana na Madame Victoire Ingabire, umuyobozi w’Ishyaka DALFA- Umurinzi ritaremerwa mu Rwanda amubwira icyo yifuza ku rugendo rwa Blinken.
Facebook Forum