Uko wahagera

Kenya: Gutora Abaguverineri i Mombasa na Kakamega byabaye Bihagaritswe


KENYA-ELECTIONS/
KENYA-ELECTIONS/

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Kenya yarangije imyiteguro ya nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite, umunsi umwe mbere y’amatora nyiriziza azaba ejo ku wa kabiri. Abanyakenya barenga gato miliyoni 22, ni bo bazaba batora umukuru w’igihugu, abadepite, abaguverineri b’intara n’abandi bo mu nzego z’ibanze. Kenya yinjiye mu bihe by’amatora mu gihe abanyakenya bemeza ko ubuzima busigaye buhenze, ibyatewe ahanini n’icyorezo cya COVID-19, hakiyongereyo n’ingaruka z’intambara yo muri Ukraine.

Mu bakandida bane bahanganye, babiri muri bo Raila Odinga w’imyaka 77 uri kwiyamamaza ku nshuro ya gatanu na William Ruto w’imyaka 55 ucyuye igihe ku mwanya wa visi-perezida, ni bo bavuzwe kandi bagaragaye cyane haba ku byapa biri ku mihanda yo mu murwa mukuru Nairobi n’ahandi mu gihugu. Ni nabo kandi bigaragara ko bafite ubunararibonye mu bya politiki kandi bashobora kwegerana cyane mu majwi.

Kuva mu matora yo muri 2013, Ruto yari yahigiye kuzitoreza nawe kuba perezida wa Kenya nk’umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi ariko aza gutungurwa n’umubano udasanzwe watangiye kugaragara muri 2018 hagati ya Uhuru Kenyatta na Raila Odinga utavuga rumwe nawe.

Kenyatta yayoboye manda ze ebyeri, kandi ntashobora kongera kwiyamamaza. Ejo ku cyumweru, aba bagabo bombi Ruto na Odinga batanze ubutumwa ku banyakenya aho William Ruto yavuze kandi akifuriza buri mu nyakenya kuba intumwa y’amahoro. Ni mu gihe ku ruhande rwa Odinga we yibukije abanyakenya ko ari abana b’igihugu mbere yo kugira ikindi cyose baba cyo, bityo rero abasaba kunga ubumwe.

Kenya ni igihugu gituwe n’abanyakenya bava mu moko 46 atandukanye kandi bivugwa ko amoko muri Kenya ari ikintu cy’ingenzi mu gihe cy’amatora nk’aya. Mu matora yo muri 2007, habayeho ugushyamirana hagati y’amoko ibyatumye byibuze abagera ku 1,100 bahasiga ubuzima, abandi babarirwa mu magana bagata izabo.

Kuva mu myaka y’i 1990 ubwo Kenya yagaragaraga nk’igihugu kimirije imbere demokarasi kubera ishyirwaho ry’amashyaka menshi, kuva icyo gihe ubu ni bwo bibaye ubwa mbere hagaragaye umubare muto cyane w’abantu bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.

Uretse Ruto na Odinga bavuzwe cyane muri aya matora, abandi bahanganye nabo ni George Wajackoyah w’imyaka 63 wakuriye mu mihanda yo mu murwa mukuru Nairobi, nyuma akaza kuba umunyamateko agakora no mu nzego z’ubutasi. Mu byo Wajackoyah yiyamamaje ashyize imbere yasabaga ko ibizwi nk’ibiyobyabwenge bya Marijuwana byakwemerwa n’itegeko bikajya bikoreshwa muri Kenya, no kugurisha impu z’inzoka mu Bushinwa. Undi ni David Mwaure w’imyaka 65 usanzwe ukora mu nzego z’ubutabera ukomoka mu ishyaka rya Agano.

Biteganijwe ko muri aya matora hazakoreshwa ikoranabuhanga ryo gutera ibikumwe. Umutekano uraba wakajijwe ku biro by’amatora biri hirya no hino mu gihugu aho byibuze abashyinzwe umutekano bagera ku 150,000 ari bo baza kuba bareba ko ibintu byose bikorwa mu mutekano.Biteganijwe kandi ko uwatowe azatangazwa ku itariki ya 16 y’uku kwezi kwa munani.

Abakurikiranira hafi aya matora bavUga ko amajwi ashobora kuza yegeranye cyane ibishobora kuba byateza impaka z’uwatsinze nyuma. Ibyo ariko biramutse bibayeho biteganijwe ko urukiko rwafata icyemezo cyo gusubirishamo amatora mu gihe kitarenze iminsi 60. Mu gihe kandi nta mukandida watanze ikirego cy’uko yibwe amajwi nk’uko benshi bakunze kugaragaza izi mpungenge, uwatsinze icyo gihe yatangira imirimo ye mishya mu byumweru bibiri nyuma y’igihe yatangarijwe ko yatsinze. Ubwo twateguraga iyi nkuru twamenye ko mu duce twa Mombasa na Kakamega gutora abaguverineri b’intara byabaye bihagaritswe kubera utunenge ku mpapuro z’itora.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG