Uko wahagera

Ministiri Blinken w'Amerika Ategerejwe mu Rwanda no Muri Kongo


Ministiri Antony Blinken ushinzwe ububanyi n'amahanga muri Leta zunze ubumwe z'Amerika
Ministiri Antony Blinken ushinzwe ububanyi n'amahanga muri Leta zunze ubumwe z'Amerika

Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani azasura u Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo n’Afurika y’epfo.

Azaba akubutse mu ruzinduko azabanzamo ku mugabane w’Aziya aho azahura n’abategetsi bagize umuryango w’ibihugu byo mu burasirazuba bw’Aziya mu gihugu cya Cambogi. Azanasura igihugu cya Filipini.

Itangazo dukesha ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika rivuga ko muri Kongo no mu Rwanda, ministiri Blinken azavugana n’abategetsi b’ibyo bihugu uburyo byagerageza guhoshya amakimbirane n’imvururu muri Kongo no kubaha ubusugire bwa buri gihugu.

Avugana n’itangazamakuru, umunyamabanga wa leta wungirije ushinzwe Afurika, Molly Phee, yavuze ko ministiri Blinken azagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. Ibiganiro byabo bizibanda ku ngingo zitandukanye zirimo umubano hagati y’ibihugu byombi, iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu, demokarasi, imihindagurike y'ibihe n’ibibazo by’akarere muri rusange.

Madamu Phee yavuze kandi ko Ministiri Blinken azaganira n’abategetsi b’u Rwanda ku kibazo cy’umunyapolitike Paul Rusesabagina ufungiye mu Rwanda.

Amerika yakomeje kuvuga ko afunzwe mu buryo budakurikije amategeko. Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z'Amerika bakomeje gusaba leta yabo gushyira igitutu ku Rwanda rugafungura Rusesabagina, usanganywe uburenganzira bwo gutura muri Amerika.

Rusesabagina yakatiwe n’inkiko z’u Rwanda igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha by’iterabwoba.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG