Uko wahagera

Abatwa bo Muri Afurika Barasaba Kudahezwa ku Byiza Biva mu Mashyamba


Amashyirahamwe y’Abasangwabutaka cyangwa Abatwa bo muri Africa bahuriye mu nama i Kigali. Abayirimo barasaba leta zabo kubafasha guteza imbere imibereho yabo mu gihe bamaze kuvanwa mu mashyamba bafataga nka gakondo yabo.

Abatwa baturutse mu bihugu birenga 20 by’Afurika, bararebera hamwe uburyo bagira uruhare mu kurengera amashyamba bafata nka gakondo yabo, ariko ntibahezwe ku byiza biyavamo.

Umuyobozi w’Umuryango uharanira iterambere ry’Abasangwabutaka n’abatishoboye Hope Niyomugabo Ildephonse, yavuze ko Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Rwanda bavuga ko bahura n’imbogamizi nyinshi zijyanye na politiki zirengera ibidukikije.

Iki kibazo abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Rwanda bagihuriyeho n’abo mu Burundi.

Bambanze Vitari ni umutwa wo mu Burundi. Ari mu ishyirahamwe ry’abatwa bo muri Afurika yo hagati mu gukoresha neza no kurengera ibidukikije.

Uyu yavuze ko Abatwa bafitanye isano cyane n’amashyamba. We yumvikanisha uruhare rwa za leta mu korohereza abasangwabutaha kwita ku bidukikije bitabaye ngombwa ko bayasubizwamo.

Mu Rwanda, abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Rwanda bavanywe mu mashyamba, bubakirwa imusozi nk’abandi banyarwanda. Muri abo, hari abavuga ko amazu bahawe adahagije kuko badafite icyo bayariramo. Uyu mubyeyi yatujwe mu nzu zubakiwe na Leta mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo.

Umwe mu bayobora amashyirahamwe afasha iyi miryango, Niyomugabo, yumvikanisha ko Leta ikwiye kubaha ingurane kuko aho bakuraga ibibatunga mu mashyamba batakihaba.

Usibye abasangwabutaka cyangwa abatwa iyi nama irimo n’abandi baturage bo muri Afurika basanzwe batunzwe n’amashyamba nk’abamasayi baturutse muri Kenya, ndetse n’abandi borozi baba hirya no hino muri Afurika.

Mu bihugu bimwe byitabiriye iyi nama bagaragarije bagenzi babo ko bakiba mu mashyamba ndetse bakemeza ko ubuzima bwabo ari bwiza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG