Uko wahagera

Esipanye: Umurambo wa Eduardo dos Santos Ugiye Gukorerwa Isuzumwa


Nyakwigendera Eduardo dos Santos wahoze ari Perezida wa Angola

Urukiko rwo muri Esipanye rwategetse ko hakorwa isuzuma ry’umurambo wa José Eduardo dos Santos wahoze ari perezida wa Angola kugira ngo bashakishe icyo yazize nkuko byasabwe n’umuryango we.

Ibyo byatangajwe n’umuvugizi w’urukiko rwo muri Esipanye, rwubahiriza icyifuzo cy’abanyamategeko bunganira Tchizé dos Santos, umukobwa wa nyakwigendera. Nta bindi byatangajwe byerekeye iryo suzuma ry’umurambo, kugeza ubu ritarakorwa.

Gusa ubwo José Eduardo dos Santos yagwaga mu bitaro i Barcelone ku wa gatanu w’icyumweru gishize, uyu mukobwa we yari yasabye ko umurambo wa Se waba uhagumye ugakorerwa isuzumwa kubera ibyo yise ‘gukeka’ mu by’urupfu rwa Se, n’ubwo nta gihamya yatanze.

Perezida João Lourenço, we yatangaje ko uwo yasimbuye yaguye mu bitaro bya Teknon biri i Barcelone aho yavurirwaga uburwayi amaranye igihe kirekire. Ibyo bitaro byanze kugira icyo bitangaza ku busabe bwo gusuzuma umurambo we.

Umukobwa we Tchize n’abamwunganira mu mategeko bavuga ko dos Santos akiriho yasabye ko yazashyingurwa i Barcelone muri Esipanye aho gusubizwa muri Angola ngo ashyingurwe mu cyubahiro cy’uwahoze ari perezida.

Nubwo ari we wihitiyemo Lourenço kumusimbura ku mwanya wa perezida, ntibyamubujije kwihutira kumutangizaho iperereza ashinjwa ruswa ibarirwa muri miliyari z’amadorali y’Amerika, we n’abo mu muryango we, bivugwa ko baba barigwijeho uwo mutungo akiri ku butegetsi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG