Uko wahagera

Eid al-Adha Yaranzwe n'Imyigaragambyo Muri Sudani


Muri Sudani umunsi mukuru wa Eid al-Adha ntiwahagaritse imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa gisirikari buyobowe na Jenerali Abdel Fattah al-Burhan.

Abigarambya bakomeje gusaba uyu musirikali wagiye ku butegetsi mu buryo bwa kudeta mu kwezi kwa Cumi umwaka ushize kwegura.

Jenerali al-Burhan aherutse gutanganza ko yiteguye kwegura ubutegetsi akabusubiza abasivili. Icyakora abigaragambya ntibemera ko azabikora ari yo mpamvu bahisemo kutahagarika imyagarambyo.

Imyigaragambyo yabaye yo kuri uyu wa Gatandatu mu mujyi wa Omdurman yabanjirijwe n’isengesho ryo kwizihiza umunsi mukuru wa Eid.

Umwe mu bigarambya Ibrahim al-Haj, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafransa AFP ko ntakizahagarika iyo myigaragambyo kitari igisirikari kurekura ubutegetsi.

Inzego z’ubuzima muri Sudani zivuga ko abantu 114 bamaze kwicwa n’igisirikali kuva habaye kudeta. Abigaragambya uyumunsi bari bafite ibyapa biriho amafoto y’abo bantu bishwe. Bavuga ko abo bishwe ari abamaritiri bitangiye igihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG