Uko wahagera

Kameruni: Abigometse Kuri Leta Bishe Abantu 20 Bafata Bunyago Abandi Benshi


Abadepite muri Kameruni baravuga ko ubwinshi bw’ingabo za leta mu turere tw’uburengerazuba twiganjemo abavuga ururimi rw’Icyongereza turimo imvururu butahagaritse amarorerwa abiyonkoye kuri leta bakorera abasivili.

Cavaye Yeguie Djibril perezida w’umutwe w’abadepite mu nteko ya Kameruni, kuwa gatatu w’iki cyumweru yavuze ko abayobozi babarirwa mu magana, abakozi ba leta n’imiryango yabo bafashwe bugwate n’abiyonkoye mu turere two mu burengerazuba.

Bwana Djibril agasanga hakwiye gushingwa imitwe yitwara gisirikari mu mijyi no mu turere byo mu gice gikoresha icyongereza ngo ifashe ingabo za leta kurinda abaturage no kurwanya izo nyeshyamba.

Bwana Leke Besongoh Akemfor Phillip, uhagarariye igice cy’amajyepfo ashyira uburengerazuba muri sena, na we yemeza ko benshi mu bagize inteko, abakuru b’uturere, abajyanama mu nzego z’ibanze, abakuru b’imirenge bo muri iki gice n’imiryango yabo bimukiye mu murwa mukuru Yaounde, ku mpamvu z’umutekano.

Capo Daniel, umuyobozi wungirije w’umutwe w’inyeshyamba za Ambazonia Defense Forces uri mu mitwe yiyonkoye kuri leta, yemera ko abiyonkoye batera ndetse bagashimuta abakozi ba leta.

Avuga ko ibyo biri mu mugambi wabo wo guhindura uturere tuvuga icyongereza ahantu leta ya Kameruni itabasha gutegeka, agashimangira ko ibyo bizakomeza kuko baharanira ubwigenge no kuva mu cyo yita ubukoloni.

LONI itangaza ko intambara y’abiyonkoye ku butegetsi muri Kameruni imaze guhitana abasaga ibihumbi 3 na 300 no gukura mu byabo abarenga ibihumbi 750 kuva muw’2017.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG