Uko wahagera

Umutekano Muke wa Kongo mu Bituma Abarundi Bahunguka


Bamwe mu Barundi bahungiye muri Kongo
Bamwe mu Barundi bahungiye muri Kongo

Impunzi z’Abarundi ziba muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo zikomeje guhunguka ku bwinshi kubera ibibazo by’umutekano muke uri muri icyo gihugu . Kuri uyu wa gatatu, impunzi 251 zo mu nkambi ya Mulongwe iri muri Teritware ya Fizi zahungutse.

Ntahomvukiye Jean Claude, yavuye mu nkambi ya Mulongwe agiye mu ntara ya Cibitoke afite umuryango w’abantu 9 yabwiye Radiyo ijwi ry’Amerika ko impamvu z’umutekano muke bahura nawo ari wo utumye ahunguka.

Aba barundi bahungutse kuri uyu wa gatatu biganjemo abo mu ntara za Cibitoki, Makamba na Rumonge bashimangira ko muri bo hari abagiye bahura n’ibibazo byo kugirirwa nabi n’imitwe yitwajwe ibirwanisho iba muri Fizi.

Usibye ibi bibazo by’umutekano muke izi mpunzi zivuga ko zitari zorohewe n’ibibazo by’inzara iterwa n’uko zahabwaga amafaranga make yo guhahisha.

Inkuru ya Vedaste Ngabo, akorera Ijwi ry'Amerika muri Kongo

Bamwe mu Bahunguka Bavuga ko n'Ikibazo c'Inzara kiri mu Bituma Bahunguka
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:50 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG