Uko wahagera

Muri Libiya Abigaragambya Batwitse Inteko Ishinga Amategeko


Ingoro y'inteko ishinga amategeko mu mujyi wa Tobruk
Ingoro y'inteko ishinga amategeko mu mujyi wa Tobruk

Abigaragambya mu gihugu cya Libiya kuri uyu wa Gatanu batwitse igice kimwe cy’inteko ishinga amategeko mu mujyi wa Tobruk. Baramagana leta ko ntacyo ikora kugirango imibereho y’abaturage irusheho kuba myiza no kunanirwa gukemura ibibazo bya politike muri icyo gihugu.

Abatwitse iyo ngoro bakoresheje amapine n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi. Banatwitse imodoka nyinshi zari zegereye inteko ishinga amategeko.

Nta muntu wari muri iyo ngoro dore ko byabaye kuwa Gatanu, umunsi usanzwe ari uw’ikiruhuko muri Libiya.

Iyi ngoro icumbikiye umutwe w’abadepite, yimuriwe mu mujyi wa Tobruk uri mu bilomotero 1,000 uvuye mu murwa mukuru Tripoli mu 2014 ubwo mu gihugu hari hatangiye imvururu.

Undi mutwe w’inteko ukorera mu mujyi wa Tripoli.

Abayobozi b’inteko bamaganye ibyo bitero ku nteko, bavuga ko bigaragaza urugomo. Ku rundi ruhande, ministiri w’intebe wa guverinema ifite icyicaro mu mujyi wa Tripoli Abdulhamid Dbeibah, we yanditse ku rubuga rwa twitter ko ashyigikiye iyo myigaragambyo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG