Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha-ICC rwizihije isabukuru y’imyaka 20 kuri uyu wa gatanu, aho intambara yo muri Ukraine irimo kuruha izindi nshingano nshya nyuma y’imyaka yo kunengwa no kutavugwaho rumwe.
Kuva rushyizweho n’amasezerano ya Roma yatangiye kubahirizwa kuya mbere y’ukwa karindwi 2002, uru rukiko rukumbi rushinzwe guhana ibyaha by’intambara rwagaragaje umusaruro muke w’abantu batanu gusa bahamijwe ibyaha.
Ariko kandi uru rukiko rubarizwa i Lahe mu Buholandi ruracyari amirukiro ya nyuma ku manza z’ibyaha bikomeye nka jenoside, ibyaha byibasiye inyoko-muntu, ibyaha by’intambara n’ubushotoranyi, mu gihe ibihugu binyamuryango birebwa nabyo bidashoboye cyangwa bidashaka kuziburanisha.
Perezida wa CPI Piotr Hofmanski atangiza inama yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 uru rukiko rumaze, yavuze ko “CPI ari inkingi-fatizo y’ubutabera mpuzamahanga.”
Naho umushinjacyaha Karim Khan we yavuze ko intambara y’Uburusiya kuri Ukraine n’uburyo CPI yahise itangiza amaperereza ku birego by’intambara byayikozwemo byatumye umuryango mpuzamahanga ubona agaciro k’ubutegetsi bugendera ku mategeko.
Mu ijambo rye mu birori byo kuri uyu wa gatanu, umushinjacyaha Khan yavuze ko ishingwa rya CPI mu myaka 20 ishize cyari ikintu gikomeye kigezweho. Ati: “isengesho ubu rikwiye kuba ko, mu myaka 20 iri imbere, twabona isi nziza kuruta, itekanye kuruta uko uyu munsi wa none imeze kuri benshi mu bavandimwe bacu.’
Icyakora, mu myaka 20 uru rukiko rumaze hari abarunenga ko rwananiwe gufata no kuburanisha abategetsi bakomeye muri za guverinoma. Yewe n’abantu batanu rwakatiye kugeza ubu bose bakaba ari abanyafurika bahoze ari inyeshyamba zirwanya ubutegetsi, barimo w’uwinjijwe mu gisirikare akiri umwana.
Facebook Forum