Uko wahagera

Imirambo y’Abimukira 20 Yabonetse mu Butayu bwa Libiya


Bamwe mu bimukira ba Libiya
Bamwe mu bimukira ba Libiya

Uyu munsi kuwa Gatatu, imirambo y’abimukira 20 yabonetse mu butayu bwa Libiya, hafi y’igihugu cya Cadi, nyuma y’ibyumweru bibiri nta gakuru kabo. Abakora iby’ubutabazi batangaje ko imodoka ya ambulance yerekanye amashusho y’imirambo iri hasi, iruhande rw’ikamyo mu mucanga.

Iyo mirambo yabonywe n’umushoferi w’ikamyo wari mu rugendo mu butayu, ejo kuwa kabiri mu bilometero hafi 320, mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Kufra. Ni mu bilometero 120 uvuye ku mupaka wa Cadi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo gutwara abarwayi, Ibrahim Belhasan kuri telefone yagize ati: “Umushoferi w’ikamyo yaratakaye, kandi dukeka ko abo bantu bapfuye mu minsi 14 ishize. Telefone ya nyuma yagaragaye ni iyo kw’itariki ya 13 y’uku kwezi kwa gatandatu”

Belhasan yavuze ko imirambo ibiri ari iy’abanyalibiya kandi ko abandi bikekwa ko bari abimukira baturukaga muri Cadi bambukaga mu buryo butemewe n’amategeko, bajya muri Libiya.

Libiya yahindutse icyanzu kinini cy’abimukira bashakisha uburyo bwo kugera ku mugabane w’Uburayi, banyuze iy’ubutayu no mu nyanja ya Mediterane, aho bahuriramo n’ibyago byinshi.

Nyamara, n’ubwo hari ubushyamirane buva ku bukungu bwa Libiya, bushingiye kuri peteroli n’ibiyikomokaho, iki gihugu kinareshya abimukira, bashaka akazi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG