Uko wahagera

Rwanda: Amaraso Akenerwa mu Bitaro Aboneka ku Rugero rwa 98 ku Ijana


Amaraso ahabwa abarwayi kwa muganga
Amaraso ahabwa abarwayi kwa muganga

Kuri uyu munsi u Rwanda rwifatanyije n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana abatanga amaraso, ruravuga ko ingano y’amaraso yapfiraga mu bubiko yagabanyutse. Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yabwiye Ijwi ry’Amerika ko iryo gabanuka rishingiye ku mikoreshereze y’utudege tutagira abapilote u Rwanda rumaze imyaka itandatu rwifashisha mu kugeza amaraso mu bitaro cyane mu bice by’ibyaro.

Mu kwezi kwa cumi k’umwaka wa 2016 ni bwo ikigo “Zipline” cy’Abanyamerika cyamurikiye u Rwanda utudege duto tutagira abapilote tuzwi nka “Drones” mu mirimo yo kugeza amaraso n’indi miti mu bice by’ibyaro mu buryo bwihuse, ruhita rutangira kudukoresha.

Imibare yatanzwe na minisiteri y’ubuzima mu Rwanda kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana abatanga amaraso, igaragaza ko nta cyuho cyo kubura amaraso kiri mu bitaro hirya no hino mu gihugu.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko ibasha guhaza amaraso mu bitaro ku kigero cya 98% muri uyu mwaka wa 2022. Imwe mu mpamvu iri ku isonga ni ikoreshwa ry’utudege tutagira abapilote twa “Drones”.

Muganga Thomas Muyombo ukuriye ikigo gitanga amaraso mu Rwanda avuga ko mu myaka igera muri itandatu bifashisha utwo tudege byatanze umusaruro ku buryo bufatika.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutanga amaraso mu Rwanda kandi yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ku mikoranire n’ikigo cy’Abanyamerika “Zipline” gikora utudege twa drones ubu ingano y’amaraso yangirikariga mu bubiko nayo yagabanutse ku buryo bugaragara.

Kugeza ubu u Rwanda rufite site zitangirwaho amaraso imwe muri buri ntara n’umujyi wa Kigali. Rubarura kandi ababarirwa mu 60,000 mu gihugu cyose batanga amaraso. Rugakomeza rushishikariza abantu gutanga amaraso mu mugambi wo gutabara abashobora kwisanga mu kaga ko kubura amaraso ahagije.

Magingo aya, ikigo Zipline gishimirwa ko cyihutishije ikwirakwizwa ry’amaraso n’indi miti yo kwa muganga, kirakorera ku masite abiri Muhanga mu majyepfo y’u Rwanda na Kayonza mu burasirazuba bw’u Rwanda. Akadege kamwe gatwara ikilo n’igice. Zipline kikabarura byibura utudege 50 dukora mu gihugu hose.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG