Uko wahagera

U Rwanda Rwiyamye Kongo Gutera Roketi ku Butaka Bwarwo


Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ari kumwe n'uwa Kongo Felix Tshisekedi
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ari kumwe n'uwa Kongo Felix Tshisekedi

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kiravuga ko igisirikare cya Repubuika ya Demoksrasi ya Kongo FARDC cyarashe ibisasu bibiri bya roketi 122mm ku butaka bw’u Rwanda biturutse mu gace ka Bunagana.

Ni ibisasu RDF ivuga ko byarashwe mu kagari ka Nyabigoma, Umurenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki 10 /06/2022, ku isaha ya Saa tanu n’iminota 55. Mu itangazo cyashyize ahabona, Igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko ibi bisasu ntawe byakomerekeje ariko byateye ubwoba abaturage b’aho mu duce byaguyemo.

Nta wundi muntu cyangwa urundi rwego rwigenga Ijwi ry’Amerika ryabashije kubona ngo yemeze cyangwa ahakane iyi nkuru.

Ibi bisasu bivuzwe nyuma y’ibindi u Rwanda rwatangaje ko byatewe ku butaka bw’u Rwanda tariki ya 19 mu kwezi Kwa Gatatu, kuri 23 y'ukwa Gatanu 2022. RDF yari cyavuze ko ibyo bisasu byari byaguye mu mirenge ya Kinigi na Nyange muri Musanze n’uwa Gahunga muri Burera, kandi ko byakomerekeje abantu bikangiza n’imitungo yabo.

Itangazo rya RDF ryibutsa ko FARDC yashimuse abasirikare b’u Rwanda babiri bari ku burinzi. RDF ivuga ko yabimenyesheje Guverinoma ya RDC, Itsinda rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa, EJVM n’abandi.

Itangazo ry'ingabo z'u Rwanda risoza ryizeza abaturage ko bari gushyiramo ingufu mu gukemura ibi bibazo. Mu minsi mike ishize u Rwanda rwatangaje ko Kongo nikomeza ibikorwa yise “iby’ubushotoranyi” na rwo rwiteguye kurinda ubusugire bwarwo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG