Uko wahagera

BioNTech Izashyira Ikigo Gikora Inkingo za Covid-19 mu Rwanda


Ikigo cy’abadage BioNTech gikora inkingo za COVID-19 kiratangaza ko imirimo yo kubaka uruganda rutunganyiriza inkingo ku mugabane w’Afurika itangizwa i Kigali mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi kwa gatandatu.

Itangazo iki kigo cyashyize ahagaragara kuri uyu wa kane rivuga ko uru ruganda ruzafasha kuziba icyuho mu kubona inkingo kikigaragara ku mugabane w’Afurika.
Ibirori byo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa urwo ruganda no gutangiza ku mugaragaro iyubakwa ryarwo bizabera mu murwa mukuru Kigali ku itariki ya 23 y’uku kwezi kwa gatandatu, nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abongereza-Reuters bibitangaza.

Ibyo bikazitabirwa na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, n’abandi bakuru b’ibihugu byo ku mugabane w’Afurika batatangajwe, abahagarariye ibihugu bihuriye mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, cyo kimwe n’abayobozi mu ishami rya LONI ryita ku buzima-OMS.

Ibikoresho byo mu ruganda, bigomba guteranyirizwa ku mugabane w’Afurika bigakorwamo ahazajya hatunganyirizwa izo nkingo hazwi nka BioNtainers, bizagezwa i Kigali ahagomba kubakwa uruganda bitarenze impera z’uyu mwaka w’2022.

BioNTech ivuga ko inkingo zizajya zikorerwa mu Rwanda ari izo mu bwoko bwa mNRA. Ijwi ry’Amerika yagerageje kuvugana n’abategetsi ba Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ku bijyanye n’iyi gahunda, ariko ntibyadushobokeye. Inshuro zose twahamagaye Minisitiri Daniel Ngamije utegeka iyi minisiteri ntiyitabaga telefoni ndetse n’ubutumwa bugufi twamwoherereje, kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru yari atarabusubiza.

Icyakora mu ruzinduko aheruka kugirira mu Budage mu kwezi gushize kwa gatanu, Perezida Paul Kagame yashimye ubufatanye hagati y’igihugu cye n’ikigo BioNTech.

Binyuze ku rubuga rwa twitter rw’ibiro bye, Perezida Kagame yavuze ko ubu bufatanye butazafasha mu kongerera abanyafurika ubudahangarwa imbere y’ibyorezo gusa, ahubwo buzanongerera ubumenyi abashakashatsi b’abanyarwanda bakiri bato.

Iki kigo BioNTech, ku bufatanye na Pfizer yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ni cyo cyakoze nyinshi mu nkingo za COVID-19 zikoreshwa mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka cyashyize ahagaragara gahunda yacyo igamije gufasha ibihugu by’Afurika kwikorera inkingo, gahunda izajya igenzurwa na BioNTech ubwayo.

Ikigo BioNTech cyavuze ko uru zuba ari uruganda rwa mbere rw’inkingo, rukozwe mu bikoresho bizanwa bigateranyirizwa ahubakwa ku mugabane w’Afurika, ariko mu myaka mike iri imbere iyi izahinduka gahunda yagutse izagezwa mu bihugu byinshi byo ku mugabane, birimo Senegali n’Afurika y’Epfo.

Uyu mushinga uje mu gihe inkingo za koronavirusi zikorewe mu burengerazuba bw’isi zari zirimo kugeraga ku mugabane w’Afurika ku bwinshi, nyuma y’itinda ryinubiwe cyane.

Ariko kandi ikigero cy’ubwitabire mu kwikingiza muri Afurika cyagiye hasi y’icyari cyitezwe, bitewe n’amakuru atari yo, ingorane zishingiye ku mikoro ndetse no kutumva ko byihutirwa ku ruhande rw’abaturage, hamwe n’izindi mpamvu.

Ikigo BioNTech kivuga ko BioNtainers zishobora gukora n’izindi nkingo za mRNA zirwanya izindi ndwara nka malariya cyangwa se igituntu, bijyanye n’amavugururwa zakorewe ndetse na gahunda nkenerwa z’ubuzima rusange z’ahazaza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG