Uko wahagera

Ibiganiro Vyo Gukemura Ibibazo vya Politike muri Sudani


Muri Sudani, ibiganiro byo gukemura ibibazo bya politiki yatangiye uyu munsi. Ariko sosiyete sivile irwanya kudeta yanze kubijyamo.


Imishyikirano ihagarariwe n'Umuryango w'Abibumbye, Umuryango w'Ubumwe bw'Afrika, n'Umuryango w'iterambere IGAD ugizwe n'ibihugu umunani byo muri Afrika y'uburasirazuba. Ihuje intumwa z'abasirikare bakoze kudeta mu kwezi kwa 10 gushize n'amwe mu mashyaka ya politiki.

Mu mihango yo gutangiza inama ya mbere, intumwa yihariye ya ONU muri Sudani, Volker Perthes, yavuze ko imishyikirano igomba gushyiraho inzego z'inzibacyuho, zirimo urwa minisitiri w'intebe w'umusivili, gutekereza ku mushinga w'itegeko nshinga rihoraho rizagenga igihugu nyuma y'inzibacyuho, no ku matora azayirangiza.

Umukuru w'igihugu, Gen. Abdel-Fattah Burhan, mu ijambo yaraye agejeje ku baturage kuri televiziyo, yabasezenyije ko abasirikare bazubahiriza ibizava mu mishyikirano.

Nyamara rero, intumwa yihariye y'Umuryango w'Ubumwe bw'Afrika muri Sudani, Mohamed Hassan Lebatt, we asanga ntacyo imishyikirano izageraho. Yagize, ati: "Hari abantu ba ngombwa batari muri iyi nama. Ntitubona umuti w'ibibazo bya politiki niba bataje mu mishyikirano."

Koko rero, abaharanira ubwingenge n'impinduka, bimbuye mu cyo bise "Forces of Freedom and Change," na sosiyete sivile banze imishyikirano bavuga ko badashobora kwicarana n'amashyaka yashyigikiye kudeta, n'igihe cyose ubutegetsi bugihutaza rubanda, n'abafunze bazira ibya politiki batararekurwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG