Mu bice bitandukanye by’u Rwanda haragaragara ikibazo cy’amabagiro atujuje ubuziranenge. Abaturage bakavuga ko bamaze iminsi barabuze inyama zo kurya. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), kikaburira abarya inyama ko bakwiye kwitonda kuko bashobora kwisanga zibagizeho ingaruka.
Ijwi ry'Amerika rigera mu kagari ka Rutonde I Shyorongi mu karere ka Rurindo mu Majyaruguru y’u Rwanda, ryasanze amazu yabagaga cyangwa yacuruzaga inyama mbisi afunze. Umudamu utifuje kumvikana mu itangazamakuru acuruza akabari I Rutonde, Ijwi ry’Amerika yamusanze yumva indirimbo zo hambere zizwi nka “Karahanyuze” ari wenyine mu kabari. Ku ruhande rwe yari afite icyokezo cy’inyama gifunze. Yabwiye Ijwi ry'Amerika ko mu gace arimo ntawemerewe kubaga cyangwa kuhacururiza inyama zitukura.
Mu kagari ka Rutonde, abaturage baganiriye n’Ijwi ry’Amerika na bo bemeza ko bagiye kumara ukwezi batarya inyama. Radiyo Ijwi ry’Amerika yageze no mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Mutete na ho ni mu Majyaruguru y’u Rwanda. Kubaza icyitwa inyama yokeje birasa no “guca umugani ku manwa y’ihangu”.
Ibi biriho mu gihe hamaze iminsi hatangiye ubukangurambaga mu gihugu hose bugamije gushishikariza abaturarwanda kugira ubushishozi n’amakenga ku nyama barya. Madamu Patricia Uwimana afite inzu y’uburiro mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Mutete, avuga ko yagerageje kubahiriza ibisabwa kugira ngo abashe gucuruza ibiryo biriho inyama asanga bitamukundira mu gace kari mu kato kuko katemerewe kurya inyama zitukura.
Amakuru Ijwi ry'Amerika rikura ahatandukanye harimo no mu nzego z’ibanze yemeza ko aho batemerewe kurya inyama zitukura bishingiye ku cyorezo cyateye mu matungo cyahawe izina rya “Lift Valley”. Umwe mu baganga b’amatungo utifuje kumvikana yatubwiye ko iki cyorezo iyo kigeze ku nka ifatwa iva amaraso mu mazuru ikanatukura ku mabere.
Ubugenzuzi bwakozwe hagati y’ukwezi kwa Cyenda n’ukwa Cumi 2021 n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), bwagaragaje ko mu mabagiro 48 yakorewe isuzumwa, arindwi gusa ari yo yari yujuje ibisabwa ku kigero cya 70%. Iryo genzura rya RICA ryanagaragaje ko amabagiro 20 basanze yujuje ibisabwa ku kigero cya 50-69%, naho 21 yagenzuwe yari yujuje ibisabwa ku kigero kiri munsi ya 50%.
Ni mu gihe amazu acururizwamo inyama azwi nka “boucheries” 159 yagenzuwe, agera ku 105 yonyine ni yo yujuje ibisabwa ku kigero kiri hagati ya 50-69%. Intego y’ubutegetsi ni ukongera ubukangurambaga ku bacuruza n’abagura inyama kugira ngo haboneke inyama zujuje ubuziranenge kuko inyama zifatwa nk’ikiribwa gikenerwa n’abatari bake.
Inkuru ya Eric Bagiruwubusa akorera Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda
Facebook Forum