Abatalibani bagiye gusinyana amasezerano na Emira ziyunze z’abarabu, ajyanye no gukoresha ibibuga by’indege muri Afuganistani. Uri mu mwanya w’umuyobozi wungirije w’iri tsinda, Mullah Abdul Ghani Baradar, ni we wabivuze nyuma y’amezi y’ibiganiro na Emira ziyunze z’abarabu, Turukiya na Qatar.
Baradar, yabitangaje ku rukuta rwa Twitter kandi nyuma yabwiye abanyamakuru i Kabul ko ubuyobozi bwe, burimo kuvugurura iby’ayo masezerano na Emira ziyunze z’abarabu.
Byari bitarasobanuka niba amasezerano yiyongera ku yari asanzwe cyangwa niba akubiyemo n’ibijyanye n’umutekano w’ikibuga cy’indege. Iki ni ikibazo kitoroshye ku batalibani bamaze imyaka mirongo bamagana ingabo zari ziyobowe na Leta zunze ubumwe z’Amerika n’umuryango wa OTAN kandi badashaka ko ingabo mpuzamahanga zisubira mu gihugu.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Emira ziyunze z’abarabu ntacyo yahise asubiza ubwo yari asabwe kugira icyo abivugaho. Uwamenyeshejwe iby’iyo mishyikirano, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko icyo Qatar yasabye ari uko abashinzwe umutekano b’iki gihugu baboneka ku kibuga cy’indege.
Qatar na Turukiya byamaze kwohereza amatsinda y’igihe gito ashinzwe ibya tekiniki gufasha mu mikorere y’ikibuga cy’indege n’umutekano, nyuma y’aho Abatalibani bafatiye ubutegetsi mu kwezi kwa munani mu mwaka ushize, ubwo ingabo z’amahanga zavaga muri Afuganistani.
Ibiganiro bijyanye n’ikibuga cy’indege byagaragaje uko ibihugu bishaka uko byavuga rikijyana muri iki gihugu. Umubano hagati ya Qatar na Emira ziyunze z’abarabu waguyemo igitotsi igihe cy’imyaka myinshi, ubwo byamaraniraga kuvuga rikijyana mu karere.
Reuters
Facebook Forum