Uko wahagera

IRMCT: Phénéas Munyarugarama Ukekwaho Jenoside Yaguye mu Buhungiro


IRMCT
IRMCT

Phénéas Munyarugarama washakishwaga n'ubutabera mpuzamahanga bumukekaho ibyaha bya jenoside nawe yapfiriye mu buhingiro ataratabwa muri yombi.

Phénéas Munyarugarama yari afite ipeti rya Lieutenant-Colonel mu ngabo zari iz’igihugu kugera mu 1994.

Icyari Urukiko Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda, TPIR, rwamushakishije kuva mu 2002 rumukekaho ibyaha bya jenoside n'ibyaha bibasiye inyokomuntu, cyane cyane i Ntarama n'i Nyamata, mu karere ka Bugesera. Ariko ntiyigeze atabwa muri yombi.

Mu itangazo yashyize ahagaragara uyu munsi, umushinjacyaha mukuru w'urwego rwasigariyeho TPIR, Serge Brammertz, avuga ko iperereza bakomeje gukora ryerekanye ko Munyarugarama yapfiriye ahitwa Kankwala, muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, mu kwezi kwa kabiri 2002, azize urw'ikirago.

Brammertz yabitangaje nyuma y'andi makuru yatanze muri iyi minsi ku rupfu rwa Major Mpiranya Protais, wari komanda w'umutwe w'abasilikare barindaga Perezida Juvenal Habyarimana kugera mu 1994. Mpiranya yaguye muri Zimbabwe, nawe azize uburwayi.

Facebook Forum

Ibifitanye isano

XS
SM
MD
LG