Umujyi wa Montréal muri Canada waraye uhaye umunyarwandakazi igihembo gihebuje. Madame Monique Mujawamariya yagizwe « Officière de l’Ordre de Montréal ». Uwo mujyi wahaye kandi igihembo abandi 17, kubera ibikorwa byabo mu guteza imbere Montréal n’abayituye.
Mme Monique Mujawamariya yabwiye Ijwi ry’Amerika ko umudari yawuherewe ahanini ibikorwa by’ishyirahamwe rye MAFUBO rikorera mu bihugu 47 ku migabane 5 y’isi, harimo ibihugu 27 muri Afurika. Ryibanda mu guteza imbere ubufatanye hagati b’abategarugori no kubafasha kuva mu bukene.Mme Mujawamariya avuga ko uyu mudari awutuye abakobwa babyariye iwabo ku murenge wa Mbazi, mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda.
Yavuganye na mugenzi wacu Venuste Nshimiyimana
Facebook Forum