Uko wahagera

Tanzaniya Yemeye kugabanya Amakori ku Makamyo yo muri Uganda


Perezida wa Tanzaniya Samia Suluhu Hassan kumwe na mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni
Perezida wa Tanzaniya Samia Suluhu Hassan kumwe na mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni

Perezida wa Tanzaniya, Suluhu Hassan, ejo ku wa gatatu yarashoje uruzinduko rw'iminsi ibiri muri Uganda aho yaganiriye na Perezida Yoweri Museveni ku bijyanye n'umutekano muri Afurika y'Iburasirazuba cyane cyane umutekano w'umuyoboro wa peteroli wo muri Afurika y'Iburasirazuba.

Perezida Suluhu Hassan wasuye inganda zitandukanye i Namanve hafi ya Kampala, yanavugiye mu nama y’abacyuruzi baturutse mu bihugu byombi, ashishikariza abacyuruzi ba Uganda kwongera ibikorwa byabo mu gihugu cye.
Yanagiranye inama na mugenzi we perezida Yoweri Museveni ku buryo bwo gukemura ibibazo biriho ubu bitoroshye by’ubukungu byatumye ubukungu bundindira mu bice bitandukanye byisi.

Habayeho gusinya amasezerao hagati y’ibihugu byombi mu rwego rw’ubufatanye muby’umutekano hamwe no kugabanya inzitizi ku bucyuruzi hagati y’ibihugu byombi, mu rwego rwo gufasha mu kuzanzamura ubukungu bw’ibihugu byombi bwagizweho ingaruka n’ibintu bitandukanye birimo n’icyorezo Covid 19.

Perezida wa Tanzaniya yavuze ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi n’akarere ka Afurika y’iburasirazuba muri rusange, bugomba koroherezwa hakukurwaho inzitizi z’ubucuruzi. Ni muri urwo rwego, Tanzaniya yasezeranyije kugabanya imisoro ku makamyo yo muri Uganda akoresha umuhanda wo kuca ku mupaka wa mutukula kugera yerekeza Dar el salam kuva ku madorari arenga 500 kugeza ku madolari 150 guhera 01/7/2022.

Nk'uko byatangajwe mu itangazo rihuriweho n'abakuru b'ibihugu byombi, baganiriye ku bibazo byo gushimangira umutekano mu karere kose, ariko iryo tangazo ntabgo ryatanze ibisobanuro birambuye ku bibazo by'umutekano baganiriye, n'uburyo bizakemurwa.

Inkuru y'umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika muri Uganda Ignatisu Bahizi

Perezida wa Tanzaniya Asaba Uganda Kuzana Imitahe
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:41 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG