Uko wahagera

Rwanda: Amwe mu Mashyaka Atavuga Rumwe n'Ubutegetsi Arasaba Ibiganiro


Ingabire Victoire Umuhoza ukuriye ishyaka DALFA Umurinzi
Ingabire Victoire Umuhoza ukuriye ishyaka DALFA Umurinzi

Mu Rwanda, amwe mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi buriho, n'amwe mu mashyirahamwe ategamiye kuri leta yoherereje inyandiko Umuryango w’Abibumbye, asaba ko habaho ibiganiro bitagira uwo biheza bibahuza na leta y'u Rwanda.

Iyo nyandiko bavuga ko ari umusanzu bahaye Umuryango w'Abibumbye muri gahunda yawo, yo gushimangira amahoro, kuburizamo intambara no kurangiza izatangiye, yashyizweho umukono n’abantu 9 bahagarariye amashyaka cyangwa amashyirahamwe yigenga, akorera mu Rwanda no hanze yarwo.

Umwe mu bashyize umukono kuri iyo nyandiko ni Vctoire Ingabire, umuyobozi w’ishyaka DALFA Umurinzi ritaremerwa mu Rwanda. Yaganiriye n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Venuste Nshimiyimana, abanza kumubwira icyatumye bakora iyo nyandiko

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:48 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG