Uko wahagera

Rwanda: Urukiko Rwanze Kohereza Munyenyezi muri Gereza I Kigali


Madamu Beatrice Munyenyezi
Madamu Beatrice Munyenyezi

Urukiko rwisumbuye rwa Huye mu Majyepfo y’u Rwanda rwanze icyifuzo cya Madamu Beatrice Munyenyezi cyo kumwohereza gufungirwa muri gereza ya Nyarugenge I Kigali mu Rwanda. Umucamanza yavuze ko kumufungira muri gereza ya Nyamagabe ari ho hafi y’aho aburanira.

Munyenyezi yasabaga kumufungira Nyarugenge avuga ko ari ho yabasha kwitabwaho n’abaganga akanabona amafunguro yihariye agendanye n’uburwayi bwe. Urubanza rwe rwagombaga gutangira kuburanishwa mu mizi Kuri uyu wa Kabiri.

Munyenyezi w’imyaka 52 y’amavuko ubushinjacyaha buramurega ibyaha bya jenoside bumukekaho ko yakoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare mu majyepfo y’u Rwanda.

Ni umukazana wa Paulina Nyiramasuhuko wari minisitiri w’umuryango Kuri guverinoma y’abatabazi. Igihugu cya Leta Zunze za Amerika cyamwirukanye ku butaka bwacyo mu mwaka wa 2021 nyuma yo gusanga yarabeshye ku ruhare akekwaho ibyaha bya jenoside. Ibyaha byose arabihakana akavuga ko ababimushinje na bo batamuzi.

Inkuru y'umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa

Urukiko Rwanze Kohereza Munyenyezi muri Gereza I Kigali
please wait

No media source currently available

0:00 0:00:09 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG