Umutegarugoli wa perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Jill Biden, yatangiye uruzinduko rw'iminsi ine mu Burayi bw'uburasirazuba. Aragenzwa no gufata mu mugongo abaturage ba Ukraine bahunga intambara.
Mu bihugu Madame Biden agenderera harimo Rumaniya na Slovakiya, byakiriye impunzi nyinshi kurusha ibindi. Rumaniya icumbikiye abanya-Ukraine bahunze barenga 850,000, naho Slovakiya ifite 400,000.
HCR ivuga ko abanya-Ukraine bose hamwe bahunze bagera kuri miliyoni esheshatu. Abenshi ni abagore n'abana. Ni cyo kibazo cy'impunzi cya mbere gikomeye mu Burayi nyuma y'intambara ya kabiri y'isi yose.
Jill Biden avuga ko "nawe nk'umubyeyi yumva neza akababaro kabo." Ati: "Bari ku mutima w'abaturage ba Leta zunze ubumwe z'Amerika. Ni ngombwa ko abanya-Ukraine bamenya ko perezida w'Amerika nanjye turi kumwe nabo."
By'umwihariko, Jill Biden azizihiza ku cyumweru umunsi mukuru w'umubyeyi w'umutegarugori ari kumwe n'impunzi mu midugudu ya Kosice na Vysne Nemecke muri Slovakiya, hafi y'umupaka wa Ukraine.
Jill Biden agiye gusura impunzi z'abanya-Ukraine nyuma ya Perezida Biden nawe wagiye kubareba mu kwezi kwa gatatu gushize muri Pologne.
Facebook Forum