Uko wahagera

Fiji: Ubwato bw'Umuherwe Kerimov Kadasohoka wa Vladimir Putin Bwafashwe


Ku busabe bwa Leta zuze ubumwe z'Amerika, ikirwa cya Fiji kibarizwa mu nyanja ya Pasifika cyafashe ubwato bw'umuherwe w'Umurusiya Suleiman Kerimov. Burazira ko nyirabwo afitanye umubano wihariye na Perezida Vladimir Putin.

Ni ubwato bwitwa “Amadea”. Bufite agaciro ka miliyoni 300 z’amadolari. Ifatwa ryabwo ryasabwe na minisiteri y’ubutabera ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ibushinja kurenga ku bihano byafatiwe nyirabwo n’ibindi byaha bijyanye na ruswa. Bwafatiwe ku nkombe ya Lautoka mu kirwa cya Fiji.

Nyiri ubwo bwato, Kerimov w’umuherwe kandi ni umwe mu nkoramutima za Perezida Vladimir Putin zafatiwe ibihano kugirango zimwotse igitutu ahagarike intambara yatangije muri Ukraine. Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ko Kerimov ari mu bantu bake bakijijwe n’ubutegetsi bw’Uburusiya binyuze mu itonesha na ruswa.

Umuherwe Suleiman Kerimov
Umuherwe Suleiman Kerimov

Uwo Suleiman Kerimov asanzwe ari umushoramari mu bucuruzi butandukanye burimo ubijyanye n’ingufu za gazi, imari n’amabanki. Ni n’umujyanama muri leta.

Mu itangazo ministiri w’ubutabera wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Merrick Garland, yavuze ko ntaho abanyabyaha bazemerwa guhisha imitungo yabo.

Yongeyeho ko ministeri ayobora yahagurukiye umuntu wese ushyigikiye ubwicanyi n’ibikorwa byo gusenya muri Ukraine. (pmh/dw)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG