Uko wahagera

Prezida Kagame Yavuze ku Bibazo Bimaze Iminsi muri Miss Rwanda


Prezida w'u Rwanda Paul Kagame
Prezida w'u Rwanda Paul Kagame

Ku nshuro ya mbere umukuru w’igihugu c'u Rwanda yavuze ku bibazo by’ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, asaba ko ababigizemo uruhare bakurikiranwa.

Ibi umukuru w’igihugu yabivuze ubwo yasozaga inama y’umuryango wa FPR. Inkotanyi. Ni inyuma yaho mu minsi ishize, umwe mu bateguraga iri rushanwa Ishimwe Dieudonné wayoboraga Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda, atawe muri yombi ashinjwa ibyaha byo guhohotera abakobwa.

Ubwo yasozaga inama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yateranye kuri uyu wa gatandatu, Perezida kagame yagarutse ku bimaze iminsi bivugwa mu bitangazamakuru ko abakobwa bahagarariye u Rwanda muri Miss Rwanda, baba bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, bidakwiriye kubona na rimwe umuntu ahohoterwa ngo bicecekwe. Perezida kagame yavuze ko iki kibazo bwa mbere yacyumvise muri RIB ‘urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha” ndetse no mu itangazamakuru.

Umukuru w’igihugu yabaye nk’uwerekana ko atigeze yiyumvisha akamaro ko gutora Miss Rwanda, gusa yumvikanishije ko nubwo ntacyo byari bivuze, ariko nta cyo byari bimutwaye. Gusa Umukuru w’igihugu yavuze ko yababajwe n’abiyitiriye uyu murimo, bagacuruza aba bana b’abakobwa ku nyungu zabo.

Perezida kagame yavuze ko abantu bakwiye kurwanya ibi byaha, uwabikorewe agatinyuka kubivuga, agahabwa ubutabera. Umukuru w’igihugu yasabye n’aba bana b’abakobwa gufata iyambera bakavuga ibibakorerwa.

Perezida Kagame yatangaje ko ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kitagarukira mu itorwa rya Miss gusa, kuko kinagaragara no mu zindi nzego z’ubuyobozi.

Inkuru ya Assumpta Kaboyi akorera Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda.

Prezida Paul Kagame Yagize ico Avuga ku Bibazo biri muri Miss Rwanda
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:51 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG