Uko wahagera

Suwede Yohereje mu Rwanda Jean Paul Micomyiza Ukekwaho Ibyaha Bya Jenoside


Jean Paul Micomyiza, umunyarwanda ukekwaho ibyaha bya jenoside agejejwe n'inzego z'ubutabera za Suwede mu maboko y'ubushinjacyaha bw'u Rwanda i Kigali taliki 27/4/2022
Jean Paul Micomyiza, umunyarwanda ukekwaho ibyaha bya jenoside agejejwe n'inzego z'ubutabera za Suwede mu maboko y'ubushinjacyaha bw'u Rwanda i Kigali taliki 27/4/2022

Inzego z'ubutabera za Suwede zashyikirije ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwana Jean Paul Micomyiza, umunyarwanda buvuga ko bukurikiranyeho "ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora jenoside, n'ibyaha byibasiye inyoko muntu".

Ubushinjacyaha bw'u Rwanda busobanura ko yaba yarabikoreye mu ntara y’amajyepfo aho yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare ari naho avuka.

Mu byo aregwa harimo kuba mu bateguraga ibikorwa byo kumenya no guhiga abasivili b'Abatutsi bagombaga kwicwa mu 1994, ubwo we yari afite imyaka 22.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Assumpta Kaboyi yakurikiye iyi nkuru ushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:02:47 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG