Uko wahagera

Leta y'u Rwanda Igiye Gushyiraho Ikigega Cyo Guteza Imbere Abahanzi


Umwana wiga gucuranga igikoresho cya muzika
Umwana wiga gucuranga igikoresho cya muzika

Leta y’u Rwanda iratangaza ko mu minsi ya vuba igiye gushyiraho ikigega kizafasha abari mu rwego rw’ubuhanzi. Iravuga ko uru rwego ruri mu zakubititse cyane mu bihe bya COVID-19. Ariko abahanzi na bo barasabwa kwishyira hamwe kugira ngo kubafasha bizabashe koroha.

Itegeko rirengera abahanzi n’ibihangano byabo rimaze imyaka ririho mu Rwanda ariko risa n’iridakurikizwa. Abahanzi banyuranye basaba ko abakoresha ibihangano byabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakwiriye gukurikiranwa bakabihanirwa.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika i Kigali mu Rwanda, Eric Bagiruwubusa yabikurikiranye ategura iyi nkuru.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:56 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG