Uko wahagera

Lyoya Yishwe n'Umupolisi muri Michigan Yashinguwe


Nyakwigendera Patrick Lyoya
Nyakwigendera Patrick Lyoya

Abantu amagana n'amagana bazindukiye uyu munsi mu misa yo gusezera kuri Patrick Lyoya, wishwe n'umupolisi muri leta ya Michigan, mu burengerazuba bwo hagati bwa Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Patrick Lyoya ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yapfuye afite imyaka 26 y'amavuko. Yasize umugore n'abana babiri. We n'umuryango we bageze muri Leta zunze ubumwe z'Amerika nk'impunzi mu 2014. Bamaze imyaka itanu batuye mu mujyi witwa Grand Rapids, muri Michigan.

Ku itariki ya 4 y'uku kwezi mu gitondo, Lyoya yashwanye n'umupolisi w'Umuzungu kubera ibya ngombwa by'imodoka yari atwaye. Umupolisi yamukubise hasi, amwubikisha inda hasi, amujya hejuru aramupfukamira, maze amurasa isasu inyuma mu mutwe. Abagenzacyaha bemeza ko Lyoya we ntwaro yari afite kandi ko atigeze arwanya uyu mupoli.

Abenshi mu bagiye kumusezeraho uyu munsi bari bambaye imipira y'imikara yanditseho ngo "turasaba ubutabera bwa Patrick Lyoya." Abandi bari bafite iyanditseho ngo "kubaho ni uburenganzira bwacu." Naho indi yari yanditseho ngo "ubuzima bw'Abirabura nabwo bufite agaciro."

Impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu zamamaye muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, Pastoro Al Sharpton n'avoka Ben Crump, nabo bari bagiye kwifatanya n'umuryango n'inshuti mu misa. Mu magambo bahavugiye, nabo basabye ubutabera.

Sharpton na Crump bazwi cyane kuvugira Abirabura bicwa n'abapolisi b'Abazungu, barimo George Floyd, wateje imyigarambyo y'akaraboneka amaze gupfa mu kwa gatanu 2020 i Minneapolis, muri leta ya Minnesota, mu majyaruguru y'uburengerazuba bwo hagati muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG