Uko wahagera

Abanyapalestina Bahanganye n'Abapolisi ku Rubuga rw'Imisigiti muri Isirayeri


Muri Israeli, Abanyapalestina bahanganye n'abapolisi ku Rubuga rw'Imisigiti, abantu barenga 30 barakomereka. Abayisilamu bahita Urubuga rw'Imisigiti, irimo uwitwa Al-Aqsa, wa mbere munini muri Yeruzalemu. Abayahudi bahita Umusozi w'Ihekaru. Israheli yahigaruriye mu ntambara ya gatatu yarwanye n'ibihugu by'Abarabu mu 1967. Ku madini yombi, Abayisilamu n'Abayahudi, ni ahantu hatagatifu.

Muri iki gihe Abayisilamu bari mu gisibo gitagatifu cya Ramadani, Abayahudi nabo bari mu minsi ya Pessah, ni ukuvuga Pasika y'Abayahudi, bazasoza ejo kuwa gatandatu nimugoroba, nabo bashaka kujya gusengerayo ari benshi cyane. Ariko Abayisilamu ntibabishaka, bavuga ko byaba ari ubushotoranyi.

Uyu munsi, Abayisilamu b'Abanyapalestina ibihumbi bagiyeyo mu isengesho ryo kuwa gatanu. Barangije, bamwe mu rubyiruko batangira gutera amabuye abapolisi b'Abanya-Israheli bari baharinze. Nabo babashakije na za grenade zo kurwanya imyivumbagatanyo.

Umuryango Croissant Rouge, ukora akazi kamwe na Croix-Rouge mu Bayisilamu, watangaje ko abantu 31 bakomeretse, barimo 14 byabaye ngombwa ko ibajyana kwa muganga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG