Uko wahagera

Mwai Kibaki Yahoze Ari Prezida wa Kenya Yitavye Imana


 Mwai Kibaki yahoze ari Prezida wa Kenya
Mwai Kibaki yahoze ari Prezida wa Kenya

Mwai Kibaki, wahoze ari umukuru w'igihugu cya Kenya, yitabye Imana. Perezida Uhuru Kenyatta ni we watangaje itabaruka rya Mwai Kibaki. Mu itangazo rye, avuga ko Kibaki azahora ari "ikitegererezo" igihe kirekire. Yamushimye ko yavuguruye igihugu, agiha itegeko nshinga rinoze mu 2010, kandi ashyiraho na politiki y'amashuli abanza ku buntu ku bana bose b'igihugu.

Mwai Kibaki yabaye perezida wa gatatu wa Kenya, nyuma ya Jomo Kenyatta na Daniel Arap Moi. Yegeze ku butegetsi atsinze amatora yarangije ubutegetsi bw'ishyaka rimwe mu 2002.

Mu matora yo mu 2007, ubwo yashakaga manda ya kabiri, uwo bari bahanganye, Raila Odinga, yamureze kwiba amajwi. Abayoboke babo bararwanye mu myivumbagatanyo yahitanye abantu barenga 1,100, ijugunya mu buhungiro abandi barenga 300,000.

Yarangije manda ye mu 2013, asimbuwe na Uhuru Kenyetta, ajya kwiruhukira iwe ku ivuko i Nyeri, nko muri kilometero ijana mu majyaruguru ya Nairobi. Atabarutse afite imyaka 90 y'amavuko

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG