Uko wahagera

Gahunda yo Kohereza mu Rwanda Abimukira bava muri Danmark Igeze Kure


Alain Mukuralinda wungirije Umuvugizi wa Leta y'u Rwanda
Alain Mukuralinda wungirije Umuvugizi wa Leta y'u Rwanda

Nyuma y’amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’abongereza yo kujya bohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro mu Bwongereza, ubu Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko yatangiye ibiganiro n’igihugu cya Danmark hagamijwe gushaka umuti w’ikibazo cy’abimukira n’abasaba ubuhunzi muri icyo gihugu.

Mu kiganiro cyihariye, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain, yahaye Ijwi ry’Amerika, yasobanuye ko ibiganiro bigamije kureba uko abifuza ubuhunzi bari muri Danmark bakoherezwa mu Rwanda bigeze kure.

Ibi biganiro hagati y’ibi bihugu byombi, biraba mu gihe abantu banyuranye cyangwa imiryango itegamiye kuri Leta bikomeje kwamagana amasezerano aherutse gusinywa hagati ya Leta y’ubwongereza n’u Rwanda.

Amasezerano agamije kohereza abasaba ubuhungiro bari mu bwongereza mu Rwanda. Depite Frank Habineza wo mu ishyaka rya Green Party ritavuga rumwe n’u Rwanda, yongeye kwamagana izi gahunda.

Habineza ashimangira ko ibi bikorwa byo kuzana impunzi aho zitasabye ubuhungiro, bibangamiye uburenganzira bwa muntu. Mu ku kwezi kwa 4 umwaka ushize, igihugu cy’u Rwanda na Danmark byari byasinye amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, azibanda ku guteza imbere ubufatanye mu nzego zirimo politiki no kwita ku bibazo by’impunzi.

Nyuma y’uko bivuze ntacyakozwe, ku buryo hari abatekerezaga ko iyo gahunda itagihari. Umuvugizi wa Guverinoma akanenga abakomeje kugaragaza ko izi gahunda zibangamiye uburenganzira bwa muntu.

Igihugu cya Danmark gisanzwe gifasha u Rwanda mu bikorwa rwiyemeje byo gufasha abimukira bacumbikiwe mu nkambi ya Gashora, bavuye muri Libiya, aho itanga amafaranga yifashishwa mu kubitaho.

Gahunda yo kohereza abimukira bava muri Danmark bazanwa mu Rwanda, iratekerezwaho mu gihe imyiteguro yo kwakira abazava mu bwongereza bazanwa mu Rwanda igeze kure. Baba abimukira bazava muri Danmark, baba arabazava mu bwongereza imibare yabo ntiramenyekana, ndetse n’igihe bazazira nacyo ntikiratangazwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG