Uko wahagera

Intambara Iragenda Ikaza Umurego mu Burasirazuba bwa Ukraine


Bimwe mu vyononywe mu ntambara ya Ukraine
Bimwe mu vyononywe mu ntambara ya Ukraine

Intambara iragenda ikaza umurego mu burasirazuba bwa Ukraine, ariko abasilikare bayo banze gushyira intwaro hasi. Uburusiya bwari bwategetse ingabo za Ukraine barwana by'umwihariko mu mujyi w'icyambu cya Mariupol gushyira intwaro hasi bitarenze uyu munsi, no kwishyira mu maboko y'ingabo z'Uburusiya, "batabikora bakaba biyemeje gupfa." Isaha Uburusiya bwabahaye yarenze nta n'umwe witanze.

Abarusiya bamaze iminsi bagose Mariupol. Komanda w'abasilikare ba Ukraine bakiyirimo, Major Serhiy Volina, yatangaje ko atazi igihe bashobora kumara bakirwana. Mu mashusho ya videwo yanyujije kuri Facebook, aravuga ko "abanzi babo babarusha ubwinshi n'ibikoresho kure cyane, haba ku butaka, no mu kirere."

Major Volina aratakambira isi kugirango ibatabare, ati: "Dushobora kuba dushigaje iminsi cyangwa amasaha gusa." Ibigo ntaramakuru byigenga ntibyabashije ariko kumenya igihe n'aho aya mashusho ye yafatiwe.

Abahanga mu bya gisilikare bavuga ko Uburusiya buramutse bufashe Mariupol bwaba bubonye intsinzi igaragara ya mbere mu ntambara bagabye kuri Ukraine guhera ku itariki ya 24 y'ukwa kabiri gushize. Ariko si ubwa mbere bubwiye abasilikare ba Ukraine gushyira intwaro hasi no kwishyira mu maboko yabwo, ariko bo buri gihe bakabitera utwatsi.

Uretse i Mariupol, ingabo z'Uburusiya zakajije ibikorwa byazo mu karere k'iburasirazuba bwa Ukraine kose kitwa Donbas. Ni indi ntera itangiye, nk'uko minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya, Sergey Lavrov, yabitangaje, asobanura ko umugambi ari "ukubohora" uturere twose twa Donetsk na Luhansk, tugize intara ya Donbas.

Hagati aho, Umuryango w'Abibumbye uvuga ko umubare w'abaturage ba Ukraine bahungira mu mahanga uyu munsi warenze miliyoni eshanu. Naho abavuye mu byabo, b'impunzi imbere mu gihugu, baragera kuri miliyoni zirindwi.

Ni mu gihe umuhuzabikorwa w'inama y'abakuru b'ibihugu by'Umuryango w'Ubumwe bw'Ubulayi, Charles Michel, yigabye i Kiev muri Ukraine uyu munsi mu ruzinduko rutari rwatangajwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG