Uko wahagera

Covid 19: Ministri w'Intebe w'Ubwongereza Agiye Gucibwa Amande


Ministri w'Intebe w'Ubwongereza Boris Johnson
Ministri w'Intebe w'Ubwongereza Boris Johnson

Gufatirwa ibihano kwa ministiri w’intebe Johnson byemejwe n’ibiro bye nyuma yuko polisi mu mujyi wa Londres itangaje ko igiye guca amande abantu hafi 50, bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid 19.

Umuvugizi w’ibiro bya ministiri w’intebe yavuze ko ministiri w’intebe na ministiri yamaze gushyikirizwa impapuro za polisi zibamenyesha ko polisi yiteguye kubafatira ibihano.

Abandi bafatiwe ibihano barimo umugore wa ministiri w’intebe Carrie na ministiri w’imali Rishi Sunak. Polisi ivuga ko aba bayobozi barenze ku mabwiriza mu gutegura ibirori n’iminsi mikuru byahuzaga abantu benshi bikabera mu biro bya ministiri w’intebe n’ahandi.

Ibi byatumye abatavuga rumwe bongera gusaba ko Boris Johnson yegura ku mwanya wa ministiri w’intebe. Keir Starmer uyobora ishyaka ry’abakozi ritavuga rumwe n’ubutegetsi yasabye ko Johnson na ministiri w’imali begura kuko birengagije amategeko no kubeshya rubanda.

Hari kandi abadepite bo mu ishyaka rya ministiri w’intebe bamaze gusinya ku mpapuro zisaba ko haba itora mu nteko ryo kumukuraho icyizere. Imiryango yabuze ababo bazize Covid 19 nayo yamaze gusaba ko ministiri w’intebe Johnson yegura.

cjo/jwp/jj

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG