Uko wahagera

Isirayeli Yagabye Ibitero ku Nsisiro Zituwe n'Abanyepalistina Ibihimuraho


Inzego z'umutekano za Isirayeli zagabye igitero mu karere ka Jenin muri Cisjordaniya kuri uyu wa gatandatu zica Umunyepalistina zikomeretsa abandi 12 nyuma yo kurahira ko ntacyo zitazakora ngo zihoshe umutekano muke.

Icyo gikorwa cyamaze amasaha, cyabaye nyuma y'aho kuri uyu wa kane umuntu witwaje imbunda yigabye mu rusisiro rutuwe n'Abayahudi ruberamo ibitaramo bya nijoro amisha urusasu ku bari bahari yica Abayahudi batatu abandi barenga 12 barakomereka.

Nyuma y'icyo gitero Ministri w'Intebe wa Isirayeli Naftali Bennett yahaye inzego z'umutekano "umudendezo usesuye" wo kurangiza ako kaduruvayo kakajije umurego kuva taliki 22 z'ukwezi kwa gatatu. Yavuze ko bigomba gukorwa mu rwego rwo "gutsinda iterabwoba"

Nyuma y'ijambo rye nibwo inzego z'umutekano za isirayeli zagabye ibitero mu mujyi wa Jenin uri mu majyaruguru ya Cisjordaniya n'insiziro zihegereye, agace karimo impunzi z'Abanyepalestina.

Abanyepalestina bari mu cyunamo bakwiriye mu mihanda bwatwaye umurambo wa Ahmad al-Saadi, umusore w'imyaka 25. Bari batwikirije ibendera ry'umutwe wa Kisilamu witwara gisirikare mu ntara ya Gaza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG