Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabiye abahoze ari abayobozi mu mutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda gufungwa burundu.
Ni mu rubanza rw’ubujurire buregamo Bwana Ignace Nkaka wavugiraga uwo mutwe na Lt Col Jean Pierre Nsekanabo wari ushinzwe ibikorwa by’ubutasi bya FDLR.
Abaregwa na bo barasaba kubagabanyiriza ibihano. Mu mwaka ushize urukiko rwari rwabakatiye igihano cyo gufungwa imyaka 10 muri gereza.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa yakurikiye iby'urwo rubanza ategura inkuru mushobora kumva mu ijwi hano hepfo.
Facebook Forum