Uko wahagera

LONI Igiye Gutangiza Anketi Ku Ihonyorwa ry'Uburenganzira Bwa Muntu Muri Etiyopiya


Ingabo za Etiyopiya
Ingabo za Etiyopiya

Etiyopiya yananiwe kuburizamo umwanzuro w'Umuryango w'Abibumbye ugena ingengo y'imali yo kuyikoraho anketi ku ihonyora ry'uburenganzira bwa muntu.

Mu kwezi kwa 12 gushize, Inteko y'Umuryango w'Abibumbye y'uburenganzira bwa muntu, ifite icyicaro i Genève mu Busuwisi, yafashe icyemezo cyo gushinga Komisiyo yigenga yo gukora anketi ku mpande zombi mu ntambara ya Etiyopiya na Tigreya. Icyo gihe, guverinoma ya Etiyopiya yagerageje kuburizamo n'ingufu zayo zose ariko biba iby'ubusa.

Ku italiki ya 2 y'ukwezi kwa gatatu gushize, perezida w'Inteko y'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu, Ambasaderi Federico Villegas ukomoka muri Argentine, yatangaje amazina y'abahanga batatu bagize Komisiyo yo gukora anketi muri Etiyopiya, ari bo Fatou Bensouda wo muri Gambiya, wahoze ari umushinjacyaha mukuru wa CPI, ari nawe uzayiyoboras, Kaari Betty Murungi wo muri Kenya na Steven Ratner wo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Komisiyo ifite manda y'umwaka umwe, ishobora kongerwa. Izaba ifite icyicaro gikuru i Entebbe muri Uganda.

Mu gihe Inama Rusange ya ONU yagombaga kwiga ingengo y'imali ya Komisiyo, Etiyopiya yatanze inyandiko yo kubitambamira. Inama yayikozeho itora noneho 66 batora OYA, naho 27 bashyigikira Etiyopiya, batora "YEGO. 39 barifashe. Abandi basigaye bose uko ari 61 banze kujya mu itora. Bityo ONU yemeza guha Komisiyo yayo imali izayifasha gukora akazi kayo.

Intambara hagati y'ingabo za Etiyopiya n'iz'intara yayo Tigreya yatangiye ku itariki ya 4 y'ukwezi kwa 11 mu 2020. ONU irega impanze zombi ko ziyikoramo amabi ashobora kwitwa ibyaha by'intambara n'ibyaha byibasira inyokomuntu,

Birimo ibyaha bifatiye ku gitsina nk'intwaro y'intambara, ubwicanyi ku nzirakarengane, kuyogoza no gusahura ibya rubanda na leta, n'ibyaha bikomeye byo kwica amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu n'ubutabazi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG