Uko wahagera

Inkombe z’Uburasirazuba bwa Ostraliya Zibasiwe n’Indi Myuzure.


Imyuzure ya Ostraliya
Imyuzure ya Ostraliya

Inkombe zamamaye za Byron Bay muri Leta ya New South Wales, zarengewe n’amazi nyuma y’iminsi ibiri y’imvura nyinshi. Byatumye benamaduka bayafunga uyu munsi kuwa gatatu.

Mu bice by’amajyaruguru y’uburasirazuba by’iyo Leta, Lismore yabaye imwe mu bice icumi bya New South Wales n’ibya Leta bituranye ya Queensland byangiritsemo ibintu byinshi nyuma y’imvura ikabije n’imyuzure yakurikiyeho. Iyo mvura yatangiye mu mpera z’ukwezi kwa kabiri kandi yamaze iminsi myinshi. Yahitanye abantu 22.

Dominic Pezzutti, umuturage waho yagize ati: “Biteye agahinda kubona amazi yongeye kwuzura n’umubare w’abantu bagiye kwongera gutakaza buri kintu”.

Mu ruzinduko rwe i Lismore, aho yagiye gusuzuma ibyangijwe n’imyuzure yo mu kwezi gushize, Minisitiri w’intebe Scott Morrison, yemeje ko amakuba afitanye isano n’ihindagurika ry’ibihe, arimo gutuma Ostraliya irushaho kuba ahantu bigoye kuba.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG