Uko wahagera

Amerika Yibukije U Rwanda Ko Itashimishijwe n'Ifungwa Rya Rusesabagina


Ministiri wungirije w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z'Amerika Wendy Sherman yakiriye ministiri Vincent Biruta w'u Rwanda ushinzwe ububanyi n'amahanga.
Ministiri wungirije w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z'Amerika Wendy Sherman yakiriye ministiri Vincent Biruta w'u Rwanda ushinzwe ububanyi n'amahanga.

Ministiri wungirije w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Wendy Sherman, ejo kuwa Mbere yagiranye ibiganiro na ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta muri Deparitoma ya Leta mu murwa mukuru Washington.

Itangazo Ijwi ry’Amerika rikesha umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, Ned Price, rivuga ko abo bayobozi baganiriye ku mubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi. Umubano ushingiye ku bufatanye mu by’ubuzima, uburezi, ubukungu, ibidukikije umutekano mu karere n’ibindi.

Iryo tangazo rivuga ko ministiri Sherman yashimiye u Rwanda kuba rwarashyigikiye umwanzuro wa LONI wamaganye ibitero Uburusiya bwagabye ku gihugu cya Ukraine.

Muri ibyo biganiro ministiri Sherman yagaragarije mugenzi we w’u Rwanda ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zitashimishijwe n’ifungwa rya Paul Rusesabagina ufite uburenganzira bwo gutura muri Amerika. Rusesabagina afungiye mu Rwanda kuva mu kwezi kwa munani 2020, nyuma y’uko akuwe I Dubai akagezwa mu Rwanda mu buryo butarasobanuka.

Mu ntangiriro y’icyumweru gitaha nibwo urukiko rw'ubujurire rusazoma urubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be. Rusesabagina yari aherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 25 ahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba. Ubushinjacyaha bwajuririye iki cyemezo, busaba urukiko rw’ubujurire ko rwazahanisha Rusesabagina igifungo cya burundu.

Itangazo rya ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ku rubuga rwa twitter rivuga ko abo bategetsi baganiriye ku ngingo zifitiye inyungu ibihugu byombi. Rivuga ko ministiri Biruta yanabonanye kandi na Molly Phee, ushinzwe umugabane w’Afurika

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG