Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo abantu bataramenyekana bitwaje intwaro baraye bashimuse abaganga bane b’ikigo nderabuzima cya Katalukulu kivura impunzi z’Abarundi zo mu nkambi ya Mulongwe iri muri Segiteri ya Mutambala Teritware ya Fizi intara ya Kivu y’epfo.
Aya makuru yishimutwa yemejwe n’umuyobozi w’akarere k’ubuzima ka Baraka Dr Mahangaiko Saidiki Albert. Uyu muyobozi avuga ko muri abo baganga bashimuswe barimo n’umugore umwe wari usanzwe akora muri serivisi yo ku byaza ababyeyi.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Vedaste Ngabo uri muri Uvira Intara ya Kivu y'Epfo ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yabikurikiranye ategura inkuru irambuye ushobora kumva mu ijwi hano hepfo:
Facebook Forum