Uko wahagera

RDC: Abitwaje Intwaro Bashimuse Abaganga 4 mu Burasirazuba bwa Kongo


Bamwe mu bo leta ya Kongo ivuga ko bahoze mu mitwe yitwaje intwaro beretswe itangazamakuru i Goma, muri Kongo taliki 1/8/ 2016. (VOA/Charly Kasereka)
Bamwe mu bo leta ya Kongo ivuga ko bahoze mu mitwe yitwaje intwaro beretswe itangazamakuru i Goma, muri Kongo taliki 1/8/ 2016. (VOA/Charly Kasereka)

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo abantu bataramenyekana bitwaje intwaro baraye bashimuse abaganga bane b’ikigo nderabuzima cya Katalukulu kivura impunzi z’Abarundi zo mu nkambi ya Mulongwe iri muri Segiteri ya Mutambala Teritware ya Fizi intara ya Kivu y’epfo.

Aya makuru yishimutwa yemejwe n’umuyobozi w’akarere k’ubuzima ka Baraka Dr Mahangaiko Saidiki Albert. Uyu muyobozi avuga ko muri abo baganga bashimuswe barimo n’umugore umwe wari usanzwe akora muri serivisi yo ku byaza ababyeyi.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Vedaste Ngabo uri muri Uvira Intara ya Kivu y'Epfo ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yabikurikiranye ategura inkuru irambuye ushobora kumva mu ijwi hano hepfo:

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:13 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG